Etincelles FC nta mutoza ifite nyuma y’uko kuva mu Ukuboza, Nzeyimana Mailo yashinjwe guta akazi adasabye uruhushya ndetse ntasubize amabaruwa yandikiwe.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko iyi kipe yamaze kuganira n’uyu mutoza ku buryo bwo gutandukana ndetse iri gutekereza ku musimbura we, ibiganiro bikaba bigeze kure hagati yayo na Seninga Innocent.
Uwahaye amakuru IGIHE yagize ati "Ntabwo wagera ku rwego rwo gushaka undi mutoza utaratandukana n’uwari uhari. Gusa hari ibikiri gukorwaho. Seninga ntabwo birarangira ariko birashoboka."
Seninga Innocent nta kazi afite nyuma yo gutandukana na Gendarmerie Nationale FC yo muri Djibouti mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma y’amezi ane yari amaze ayigiyemo.
Uyu mutoza kandi aravugwa muri Police FC aho ari mu batekerezwaho gusimbura Mashami Vincent.
Seninga yatoje amakipe atandukanye arimo Police FC, Bugesera FC, Musanze FC, Etincelles FC na Sunrise FC.
Yabaye kandi Umutoza Wungirije mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ ndetse ajya yifashishwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu guhugura abandi batoza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!