Seninga uhangayikishijwe n’urwego rw’abakinnyi ba Musanze FC yahize kuyobora itsinda (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Mata 2021 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Umutoza wa Musanze FC, Seninga Innocent, yavuze ko afite akazi gakomeye ko gusubiza abakinnyi be ku rwego bahoze nyuma y’uko asanze hari abasubiye inyuma kubera kumara igihe kinini badakina.

Musanze FC yatangiye imyitozo ku wa Mbere tariki ya 19 Mata 2021 yitegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izasubukurwa tariki ya 1 Gicurasi 2021 ikinwa mu matsinda.

Iyi kipe yari yatangiye neza uyu mwaka w’imikino, itsinda imikino ibiri ibanza mbere y’uko Shampiyona ihagarikwa na COVID-19 mu Ukuboza 2020.

Nyuma y’uko hashyizweho uburyo bushya bwo gukina mu matsinda, Musanze FC yisanze mu itsinda C hamwe na Police FC, AS Kigali na Etincelles FC.

Iyi kipe mu Majyaruguru yatangiye imyitozo ku wa Mbere kuri Stade Ubworoherane hamwe n’abakinnyi hafi ya bose uretse Ndizeye Innocent ‘Kigeme’ wasabwe n’ubuyobozi gusubira mu kazi ndetse na Habyarimana Eugène utangira gukora kuri uyu wa Kabiri.

Umutoza Seninga Innocent yavuze ko nyuma y’imyitozo ngororamubiri yakoresheje, yabonye ko abakinnyi batari ku rwego rwiza, ariko yizeye ko igihe bafite bazagikoresha neza.

Ati “Ni ikibuga twari dukumbuye, twatangiye dukora igeragezwa ryo kureba uko abakinnyi bahagaze, byarangiye neza, gusa ikigaragara ni uko abenshi basubiye inyuma kubera ibibazo bya COVID-19 twahuye nabyo, ikigaragara ni uko mfite akazi gakomeye n’aba bahungu, ariko dufite intego nziza yo kugira ngo dukore cyane, igihe gito dufite dukore cyane kandi tugikoreshe neza."

Agaruka ku makipe bazahangana mu itsinda, umutoza Seninga yavuze ko ari amakipe akomeye, ariko yemeza ko na we afite abakinnyi beza bazi icyo bashaka.

Ati "Itsinda rirakomeye ariko umugabo ni uwipima n’abamurusha imbaraga cyangwa abo bajya kuzinganya, nibyo byiza kuba tugiye guhura n’ikipe irimo AS Kigali na Police FC, ni amakipe akomeye afite amazina ariko natwe ntitworoshye, dufite abakinnyi beza bafite amazina bakomeye bazi icyo bashaka ndetse nkurikije uko ubuyobozi butwitaho cyane cyane Perezida Placide na komite ye ayoboye, navuga ko nidushyira hamwe tuzitwara neza.”

Umuvugizi wa Musanze FC, Uwihoreye Ibrahim, yavuze ko bafite intego yo kwitwara neza nk’uko bari babitangiye mu Ukuboza ndetse bashaka kuzayobora itsinda C.

Ati “Nk’uko twari twatangiye Shampiyona yasheshwe, n’ubu intego nta zindi, umukino wose tuzakina tuzaba dushaka amanota atatu, intego yacu ni ukwitwara neza tukayobora itsinda kugira ngo tuzazamuke tubikwiye kandi duhagaze neza.”

Musanze FC izajya ikora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi, mu gitondo saa mbiri n’igice yibanda ku myitozo yongerera ingufu abakinnyi mu gihe ku mugoroba, saa cyenda n’igice, izajya yibanda ku mayeri yo mu kibuga.

Team Manager wa Musanze FC, Uwihoreye Ibrahim (ibumoso), umunyezamu Ntaribi Steven (hagati) na Twizerimana Onesme (iburyo) ku myitozo ya mbere yabaye ku wa Mbere
Umunyezamu Ndoli Jean Claude afata umupira nyuma yo gusimbuka
Myugariro Muhire Anicet akora igeragezwa ryo kureba urwego abakinnyi bahagazeho ku munsi wa mbere
Umunya-Nigeria, Samson Ikechukwu, Umunya-Uganda Kyambadde Fred (hagati) na Twizerimana Onesme (iburyo) ni abakinnyi basatira izamu muri Musanze FC
Ba myugariro bo ku mpande; Nyandwi Saddam na Niyonshuti Gad 'Evra' mu myitozo
Rutahizamu Mutebi Rachid na we ni umwe mu bo Musanze FC izagenderaho muri Shampiyona
Umutoza Seninga Innocent (ibiryo) yavuze ko afite akazi gakomeye ko gusubiza benshi mu bakinnyi ku rwego bahozeho
Umunyezamu Twagirimana Pacifique afata umupira
Twizerimana Onesme ni umwe mu bakinnyi bari bahamagawe mu Ikipe y'Igihugu nubwo atakinnye CHAN 2020
Musanze FC ifite intego yo kuba iya mbere mu itsinda irimo hamwe na Police FC, AS Kigali na Etincelles FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .