Uyu mukino wagombaga gutanga ikipe yegukana irushanwa ryari rimaze ibyumweru bitatu, watangiye amakipe yombi asa n’ayigana, rimwe hakazamo no guhuzagurika.
Gusa, abatoza ku mpande zombi; Madjid Bougherra wa Algérie na Pape Thiaw wa Sénégal, bakoze impinduka mu gice cya kabiri cyaranzwe n’umukino wo gusatirana.
Abasimbura ba Sénégal bari barekereje ngo bahagurukire icya rimwe ubwo ikipe yabo yabonaga uburyo bwiza ku munota wa 56, ariko ishoti rirerire Diallo yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, rica hejuru y’izamu.
Sénégal yakomeje kuba hejuru mu mukino, ibona ubundi buryo ubwo Majopus yazamukanaga umupira yahaye Zakaria Draoui mu kibuga hagati na we akinana na Belkhither mu rubuga rw’amahina, uyu wa nyuma ateye ishoti rihagarikwa na Ousmane Diouf.
Amakipe yombi yakomeje kunganya ubusa ku busa mu minota 90 isanzwe, byatumye hitabazwa n’indi 30 y’inyongera, na yo irangira nta kipe irebye mu izamu ry’iyindi.
Hahise hitabazwa penaliti, Sénégal yegukana irushanwa nyuma yo gutsinda 5-4. Ahmed Kendouci ni we wahushije penaliti imwe ku ruhande rwa Algérie.
Perezida wa Sénégal, Macky Sall, ni umwe mu bashimiye iyi kipe yegukanye CHAN, aho mu butumwa yashyize kuri Twitter, yavuze ko igihugu cyose gitewe ishema n’aba bakinnyi.
Ati “Nyuma ya CAN, Sénégal yegukanye igikombe cya CHAN! Turashimira cyane Ikipe y’Igihugu y’abakina imbere mu gihugu n’abatoza bayo ku bw’iyi ntsinzi y’amateka itugejeje ku rugendo rw’ubutwari. Les Lions [uko ikipe ya Sénégal bayita], mwinjiye mu mateka! Igihugu cyose gitewe ishema namwe.”
Après la CAN, le Sénégal remporte la coupe du #CHAN ! Chaleureuses félicitations aux vaillants Lions locaux et à leur encadrement pour cette victoire historique qui couronne un parcours héroïque. Chers lions, vous êtes entrés dans l’histoire ! La Nation entière est fière de vous. pic.twitter.com/j9S37mOSIY
— Macky Sall (@Macky_Sall) February 4, 2023
Sénégal yabaye igihugu cya mbere cyo muri Afurika y’Iburengerezuba cyegukanye CHAN.
Umwanya wa gatatu wegukanywe na Madagascar yatsinze Niger igitego 1-0 ku wa Gatanu.
Aymen Mahious wa Algérie yatowe nka rutahizamu w’irushanwa kuko yatsinze ibitego bitanu naho mugenzi we, Houssem Eddine Mrezigue aba umukinnyi w’irushanwa.
Mamadou Lamine Camara wa Sénégal yabaye umukinnyi w’umukino wa nyuma naho mugenzi we, Pape Mamadou Sy, aba umunyezamu w’irushanwa.
Mu nshuro esheshatu iri rushwana riheruka kubamo kuva muri 2009, ryegukanywe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (2009 & 2016), Tunisie (2011), Libye (2014) na Maroc (2018 na 2020) yanze kwitabira iri ryabereye muri Algérie kubera impamvu za dipolomasi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!