00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sénégal na Guinea byasabye gukina imikino ya gicuti n’Amavubi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Ukuboza 2021 saa 10:47
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Les Lions de la Téranga, na Syli National ya Guinea, zasabye gukina imikino ya gicuti n’Amavubi y’u Rwanda ubwo zizaba ziri i Kigali mu mwiherero ubanziriza Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun hagati ya Mutarama na Gashyantare 2022.

Guinea na Sénégal biri mu Itsinda B hamwe na Malawi na Zimbabwe mu Gikombe cya Afurika kizaba hagati ya tariki ya 9 Mutarama n’iya 6 Gashyantare 2022.

Mu rwego rwo kwitegura iri rushanwa rizahuza ibihugu 16, Guinea na Sénégal bizakorera umwiherero mu Rwanda hagati ya tariki ya 25 Ukuboza n’iya 7 Mutarama.

Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), Iraguha David, yabwiye IGIHE ko ibyo bihugu byombi byifuje gukina imikino ya gicuti n’Amavubi, ariko bari gusuzuma uko yazakinwa.

Ati “Dufite ibyo bihugu bibiri byadusabye kuza gukorera umwiherero mu Rwanda, ari byo Sénégal na Guinea, mu gihe byitegura gukina CAN izaba mu mwaka utaha. Bifuza ko haba imikino ya gicuti twakina nabo kuko twe tutazakina Igikombe cya Afurika.”

Yakomeje agira ati “Igisigaye ni uko twebwe tureba uko iyo mikino ya gicuti yashoboka, yaba ari hagati ya Sénégal, yaba ari hagati ya Guinea, aho twarebera ko byakunda. Nibikunda tuzabamenyesha”.

Umutoza mushya wa Guinea, Kaba Diawara, aherutse gutangiriza Canal+ ko bazakina n’Amavubi imikino ibiri ya gicuti tariki ya 2 n’iya 6 Mutarama 2022.

Ku ngengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda ya 2021/22, FERWAFA ntiyigeze iteganya imikino ya gicuti y’Ikipe y’Igihugu muri Mutarama.

Umunsi wa 11 wa Shampiyona uzakinwa hagati ya tariki ya 28 n’iya 30 Ukuboza, uwa 12 ukinwe hagati ya tariki ya 3 n’iya 5 Mutarama mu gihe uwa 13 uzakinwa tariki ya 8 n’iya 9 Mutarama 2022.

Sénégal na Guinea zasabye gukina imikino ya gicuti n’Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .