Nigeria ni imwe mu makipe ari kumwe n’Amavubi mu Itsinda C ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Super Eagles yahabwaga amahirwe yo kuba yayobora iri tsinda, ntabwo kugeza ubu iri kuri uwo mwanya kuko wicayeho Amavubi bifitanye umukino tariki ya 21 Werurwe 2025, kuri Stade Amahoro.
Bityo rero Abanya-Nigeria bose bahagurukiye rimwe kugira ngo bashyigikire ikipe yabo, izabone amanota ku mikino ibiri ifite, yaba uw’u Rwanda ndetse n’uwa Zimbabwe.
Mu kiganiro Umuyobozi wa Komisiyo ya Siporo muri Nteko Ishinga Amategeko ya Nigeria, Abdul Ahmed Ningi, yagiranye n’ikinyamakuru BSN Sports, yatangaje ko gutsinda u Rwanda bisigaye bigoye, ariko bifuza intsinzi.
Ati “Amaboko yose agomba kujya hamwe, nta mpamvu yo kugaragaza ko bidashoboka. Kera byarashobokaga kumva ko Nigeria iza gukina n’u Rwanda, kwari ukugenda ukiryamira uzi ko uza gutsinda, ubu ntabwo ari ko bikimeze. Ndasaba Imana ngo izaduhe intsinzi kuko Abanya-Nigeria turayishaka cyane.”
Yakomeje ati “Ndabizi bizasaba imbaraga nyinshi. Iyi mikino ibiri tugiye gukurikizaho ni yo igomba kuduha icyizere ko tuzabona itike y’Igikombe cy’Isi. Uruhare rwacu tuzarushyiraho kugira ngo abakinnyi babe bari mu mwuka mwiza.”
Nyuma yo gukina n’u Rwanda Nigeria izahita isubira iwabo aho izakirira Zimbabwe.
Indi nkuru wasoma: Urutonde ntakuka rw’abakinnyi 23 Nigeria izifashisha imbere y’Amavubi



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!