Sekamana Maxime wahawe sheki itazigamiwe, yasabye gusesa ubwumvikane yagiranye na Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 05:30
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wo hagati ukina asatira izamu muri Rayon Sports, Sekamana Maxime, yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe asaba ko ubwumvikane baheruka kugirana, buteshwa agaciro kuko ubuyobozi butubashye ibyo bari bemeranyijwe.

Mu bwumvikane bwasinywe ku wa 28 Kanama, Sekamana Maxime yari yumvikanye na Rayon Sports kwigomwa imishahara ye kuva muri Mata kugeza igihe abakinnyi bayo bazongerera gusubukura akazi.

Yari yemeye kandi ko ahawe sheki ya miliyoni 3 Frw, andi miliyoni 1 Frw muri miliyoni 4 Frw ikipe yamusigayemo imugura mu mpeshyi ya 2019, azayabona tariki ya 31 Mutarama 2021.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2020, Sekamana Maxime yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports avuga ko yasanze sheki yahawe itazigamiwe ndetse asaba ko ubwumvikane bagiranye buteshwa agaciro.

Ati “Bwana Muyobozi, ndabibutsa ko amafaranga nahabwaga ari ayo nemererwaga n’amategeko kandi akaba ari uburenganzira bwanjye si ayo nsabiriiza, ikindi kandi mwibuke ko uretse kwihangana ariko sheki mfite itazigamiwe nayo ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

Sekamana yakomeje avuga ko amafaranga yishyuza agomba kuyabona bitarenze ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri, bitaba ibyo agashyikiriza sheki yahawe inzego zibishinzwe kuko gutanga sheki itazigamiwe ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati “Ndasaba rero bwana muyobozi gutesha agaciro ubwumvikanye twari twagiranye bwo guhabwa miliyoni 3 Frw mukansigaramo miliyoni 1 Frw, mukanyishyura amafaranga yanjye yose (uko ari miliyoni 4 Frw) mu gihe kitarenze iminsi itatu (ni ukuvuga tariki ya 8 Nzeri kugeza tariki ya 11 Nzeri 2020) bitaba ibyo iyi sheki mfite nkayishyikiriza ababishinzwe, hanyuma amategeko agakurikizwa.”

“Ikindi kandi ndabamenyesha ko ibyo guhara imishahara n’uduhimbazamusyi byanjye ntakibyemeye kuko nabonye ko ubwitange bwanjye nta gaciro bwahawe, bityo rero reka dukomeze duhe agaciro icyo itegeko ry’umurimo riteganya.”

Sekamana Maxime usigaje amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, ari mu bakinnyi bifuzwa na Kiyovu Sports ndetse hari amakuru avuga ko aherukaga kugirana ibiganiro n’umutoza Karekezi Olivier.

Sekamana Maxime avuga ko Rayon Sports yamuhaye sheki itazigamiwe
Sekamana wifuzwa na Kiyovu Sports, yasabye Rayon Sports kumwishyura bitarenze tariki ya 11 Nzeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .