Sarpong yavuye imuzi iby’urukundo ruvugwa hagati ye na Asinah yatuye igitego yatsinze Kiyovu

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 16 Mata 2019 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Hashize ukwezi havugwa amakuru y’urukundo ruri hagati ya rutahizamu wa Rayon Sports, Umunya-Ghana Michael Sarpong, ndetse n’umuhanzikazi uririmba injyana ya Dancehall Mukasine Asinah abenshi bazi ku izina ry’ubuhanzi nka Asinah Era.

Nubwo Asinah we yakomeje kwerekana kenshi ko hagati y’aba bombi hari ubushuti busanzwe nta rukundo ruhari, ntabwo Sarpong we yigeze agira icyo abivugaho nk’umuntu wakomezaga gushyirwa mu majwi ko yaba yarashyize uyu mukobwa mu munyenga w’urukundo umwibagiza ibikomere yaba yaratewe n’umuraperi Riderman bakundanye igihe kirekire.

Sarpong aganira na IGIHE yavuye imuzi iby’uko yahuye na Asinah bwa mbere atazi ko ari icyamamare kugeza ubwo aje kumushyigikira ndetse akamutura n’igitego rukumbi yatsindiye ikipe ya Rayon Sports, mu mukino wa Shampiyona yahuragamo n’umukeba Kiyovu Sports.

Ati: ‘’Nanjye hashize iminsi mike ntangiye kubyumva, Asinah ni inshuti yanjye nziza, turavugana, turahura iyo twembi dufite akanya, turasohokana, urebye ni umuntu umfasha cyane kumenya u Rwanda kuko maze igihe kitari kinini hano".

Asinah aherutse gushyira kuri Instagram ifoto ari nayo yaba yaratangiye kuvugwaho cyane maze uyu muhanzikazi ashimira Sarpong ko ari umufotozi mwiza.

Sarpong yasobanuye ko iby’iyo foto agira ati "Twasohokanye mu itsinda ryanjye twari abasore bane ahitwa Pilipili na Asinah yasohokanye n’abakobwa bane. Ntabwo nari muzi, hanyuma bansaba kubafasha nkabafotora, ntabwo nari nzi ko ari icyamamare, ntabwo nigeze menya ko ari umuhanzi, niyo nshuro ya mbere nari mubonye".

"Igihe yashyize imwe mu mafoto namufotoye ku rukuta rwe rwa Instagram yaranshimiye nk’umufotozi mwiza, nanjye ndebye ku ifoto ndatangara nti oooh!!! ngomba kumubera umwana mwiza.’’

Sarpong avuga ko asohotse hanze ari bwo yatangiye kumva abantu bavuga ko ari umukunzi wa Asinah, amubajije niba haba hari ikindi kibyihishe inyuma aramusubiza ati "Urebye nta kidasanzwe". Nyuma y’aha nibwo yatangiye kumenya Asinah uwo ari we amenya ko ari umuhanzi uririmba injyana ya Dancehall.

Sarpong ukunda kumva abantu bavuga nabi izina rye, yatangiye kwigisha Asinah uko barivuga nawe amusezeranya ko nagira aho yumva barivuga nabi azabahwitura. Gusa avuga ko kuba ari umuhungu kugira umukobwa bakundana bitamugwa nabi.

Ati "Kuba ndi umuhungu nkagira umukobwa w’inshuti yanje ni ibisanzwe mu buzima. Niko njye na Asinah tubanye".

Ku rundi ruhande ariko Asinah yumvikanye avuga ko nubwo uyu rutahizamu atari umukunzi we, ariko yujuje iby’umusore wamubera umukunzi.

Sarpong yatuye Asinah igitego

Sarpong utarya iminwa ko yatsindiye Asinah igitego ubwo yazaga kumushyigikira, avuga ko n’ubwo Stade ya Kigali yari irimo abafana barenga ibihumbi bitatu, ariko igitego yagitsindiye uwo yamenye neza ko yaje kumushyigikira bwa mbere.

Ati "Narishimye cyane ubwo yazaga kunshyigikira mu mukino twahuragamo na Kiyovu Sports, nubwo mbere y’uko utangira atigeze ambwira ko ari buze. Nahize igitego ku bwe kugeza nkibonye ndetse naranakimutuye nk’umuntu waje kunshyigikira, narakimutuye kuko ari yo nshuro ya mbere yari aje kundeba nkina".

Michael Sarpong akaba ari umwe muri ba rutahizamu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri Shampiyona y’uyu mwaka kuko afite 10, aho arushwa n’aba mbere ari bo Nizeyimana Djuma wa Kiyovu ndetse na Jules Ulimwengu banakinana muri Rayon Sports bombi bafite 12.

Ikipe ya Rayon Sports ya Sarpong ikaba ifite umukino ukomeye izakiramo APR FC bahora bahanganye, mu mukino wa Shampiyona uzabera kuri Stade Amahoro i Remera.

Uyu mukinnyi amaze guhura na APR FC mu mikino itatu, mu mukino wa mbere wari uw’Agaciro Development Fund Football Championship, warangiye Rayon Sports yegukanye igikombe ku ntsinzi y’igitego 1-0.

Uwa kabiri wari uwa Shampiyona aho Rayon Sports yawutsinzwe 2-1, iki kimwe kikaba cyaratsinzwe na Sarpong, mu gihe uwa gatatu wari uw’igikombe cy’intwari Gikundiro ikaba yarawutsinzwe 1-0.

Ifoto umuhanzikazi Asinah yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ashimira 'umufotozi mwiza Sarpong' niyo yavugishije benshi
Rutahizamu wa Rayon Sports Michael Sarpong n'umuhanzikazi Asinah Era ntiberura ko bari mu rukundo n'ubwo basohokana kenshi
Asinah yaje gushyigikira Sarpong mu mukino uyu rutahizamu yatsinzemo igitego rukumbi bahura na Kiyovu Sports
Rutahizamu Sarpong ari mu bakinnyi bahetse ikipe ya Rayon Sports
Kimwe mu bitego Sarpong yatsinze ikipe ya APR FC mu mukino ubanza wa Shampiyona y'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza