Sarpong na Rugwiro ntibakoze imyitozo ya mbere ya Rayon Sports muri Sudani (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Kanama 2019 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kugera muri Sudani, Rayon Sports yaraye ikoze imyitozo ya mbere yitegura umukino wo kwishyura izakirwamo na Al-Hilal Club Omdurman mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League, uzaba kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kanama saa 19:30.

Iyi myitozo yabereye kuri Khartoum Stadium ntiyagaragayemo rutahizamu w’umunya-Ghana, Michael Sarpong watsinze igitego cya Rayon Sports mu mukino ubanza ndetse na myugariro Rugwiro Hervé bari bafite umunaniro dore ko bari mu cyiciro cya nyuma cyageze muri Sudani ku mugoroba.

Rayon Sports yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Gatanu, yagiye mu byiciro bitatu, aho hari abahise bafata indege ibajyana i Addis Ababa muri Ethiopia, bamwe bafata inzira ya Nairobi- Addis Ababa mu gihe abandi bafashe iya Entebbe-Addis Ababa.

Iyi kipe yagiye idafite umutoza wongerera ingufu abakinnyi, Mwiseneza Djamal ndese n’umutoza w’abanyezamu Hannington Kalyesubura.

Umuyobozi wa Tekinike Kayiranga Baptiste ni we wakoresheje iyi myitozo dore ko ari na we wahawe ikipe kuri uyu mukino wo kwishyura mu gihe hagiterejwe umutoza mukuru uzaza gusimbura umunya-Brésil Robertinho wasubiye iwabo.

Rayon Sports itegerejweho kongera gukora amateka nk’ayo yakoze mu 1994 ubwo yasezereraga Al-Hilal Omdurman iyitsinze ibitego 4-2 mu irushanwa rya CAF Winners Cup.

Umukino ubanza wabereye i Kigali mu byumweru bibiri bishize, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Kuri uyu wa Gatandatu saa 19:00 ni bwo Rayon Sports ikorera imyitozo ya nyuma kuri Al-Hilal Stadium izakiniraho umukino.

Abakinnyi 19 Rayon Sports yajyanye kuri uyu mukino wo kwishyura ni: Bizimana Yannick, Ciza Hussein, Habimana Hussein, Iradukunda Eric, Iragire Saidi, Irambona Eric, Iranzi Jean Claude, Kakule Mugheni Fabrice, Kimenyi Yves, Mazimpaka André, Mugisha Gilbert, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Imran, Nyandwi Saddam, Rugwiro Hervé, Rutanga Eric, Sarpong Michael, Sekamana Maxime na Ulimwengu Jules.

Iranzi Jean Claude na Bizimana Yannick biteguye gutangira imyitozo
Umunyezamu Mazimpaka na kapiteni wa Rayon Sports Rutanga Eric mbere y'imyitozo yabereye kuri Khartoum Stadium
Ulimwengu Jules yiteguye umukino uzaba kuri iki Cyumweru
Umuyobozi wa Tekinike wa Rayon Sports Kayiranga Baptiste ni we uzatoza uyu mukino
Rayon Sports yizeye gusubira mu mateka yakoze mu myaka 25 ishize
Perezida mushya wa Rayon Sports Munyakazi Sadate ni umwe mu baherekeje ikipe
Umutoza Kayiranga, Michael Sarpong na Rugwiro
Rayon Sports yakiriwe neza muri Sudani
Umukino wo kwishyura uzakinwa kuri iki Cyumweru saa 19:30

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza