Sarpong aracyazirikana amagambo yabwiwe ajya guhura na APR FC bwa mbere

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 18 Mata 2019 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Ikipe ya Rayon Sports ukomoka muri Ghana, Michael Sarpong, ahora azirikana amagambo yabwiwe n’ushinzwe kumushakira ikipe, Karenzi Alex, wamusabye kwitwara neza agafasha Rayon Sports gutsinda mukeba wayo APR FC mu mukino w’irushanwa ry’Agaciro mu 2018.

Michael Sarpong wageze muri Rayon Sorts muri Nzeri 2018, yatangiranye inshingano zikomeye zirimo gukuraho igisuzuguriro iyi kipe yari ifite dore ko yari imaze imikino itatu yikurikiranya idatsinda mukeba APR FC .

Nk’uko uyu mukinnyi yabitangarije IGIHE, ngo mbere y’umukino wahuje amakipe yombi muri uko kwezi, Karenzi wamuzanye mu Rwanda, yabanje kumuha impanuro amusobanurira imvano y’ubukeba buri hagati y’aya makipe ndetse anamusaba kwitwara neza agakuraho agahigo kabi Rayon Sports yari ifite imbere y’umukeba.

Ati “Mbere y’uko umukino utangira, Alex yabanje kumbwira byinshi binyuranye kuri APR FC, ansobanurira uko ikina, anteguza ko abafana bari buze ari benshi cyane ndetse n’urusaku ruri bube rwinshi.’’

“Yakomeje ambwira ko hagati y’amakipe yombi mu mibare APR FC iri hejuru yacu kuko idutsinda kenshi, maze ansaba kwikorera Rayon Sports ku bitugu byanjye ngakuraho icyo gisuzuguriro, nyuma nanjye mwemeza ko ndi buhindure ayo mateka mabi. Muri uwo mukino twaratsinze arishima, ambwira ko nakoze akazi keza.’’

Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugisha François bakunze kwita Master. Uyu musore w’umunya-Ghana yinjiye mu kibuga ku munota wa 56 w’umukino, asimbura mugenzi we bavuka mu gihugu kimwe Donkor Prosper Kuka.

Sarpong uhabwa akabyiniriro ka Balotelli yaje muri Rayon Sports aje kuziba icyuho cya rutahizamu w’Umunya- Mali, Ismailla Diarra, wari umaze ukwezi asinyiye CA Bordj Bou Arréridj yo mu cyiciro cya mbere muri Algérie ndetse n’Umurundi Shaban Hussein ‘Tchabalala’ wari werekeje muri Baroka FC yo mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo.

Kuri ubu, uyu mukinnyi ni umwe mu nkingi za mwamba muri Rayon Sports ndetse niwe umaze kunyeganyeza inshundura nyinshi muri Shampiyona y’uyu mwaka muri iyi kipe kugeza ubu n’ibitego 10.

Jules Ulimwengu uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona n’ibitego 12, amaze gutsindira Rayon Sports ibitego bitatu gusa, ibindi icyenda yabitsinze akiri muri Sunrise FC yavuyemo muri Mutarama.

Rayon Sports irakira APR FC kuri uyu wa Gatandatu mu mukino wa Shampiyona uzabera kuri Stade Amahoro i Remera saa 15:30. APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabaye mu Ukuboza. Iki gitego rukumbi cya Rayon Sports cyatsinzwe n’uyu munya-Ghana.

Sarpong yatsinze ikipe ya APR FC igitego mu mukino wo ku munsi wa munani wa Shampiyona n'ubwo byarangiye ari intsinzi ya APR FC ya 2-1muri Shampiyona
Buregeya Prince ntabwo yigeze ashobora gufata Sarpong
Agahinda kari kose ubwo APR FC yatwaraga Rayon Sports igikombe cy'intwari
Kubera agahinda Sarpong ni umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports batigeze bajya gufata ibihembo kuri podium
Sarpong ni we uyoboye abafite ibitego byinshi muri Rayon Sports muri uyu mwaka wa Shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza