Aya mateka yakozwe mu mikino ya UEFA Nations League yabaye mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 5 Nzeri 2024.
Igitego cya Nicko Sensoli w’imyaka 19 ukina mu Cyiciro cya Kane mu Butaliyani nicyo cyahagaritse imikino 205 San Marino itabona intsinzi.
Iyi kipe yaherukaga gutsinda mu 2004 mu mukino wa gicuti wayihuje na Liechtenstein. Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu 2021, u Bwongereza bwanyagiye San Marino ibitego 10-0.
Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’i Burayi, San Marino yabonye igitego cya mbere mu mateka mu mukino w’irushanwa, ubwo yatsindwaga na Denmark ibitego 2-1.
Iki gihugu kingana na 61.2 km² kikaba gituwe n’abaturage ibihumbi 33.
Cristiano Ronaldo yujuje ibitego 900
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, yujuje ibitego 900 kuva atangiye guconga ruhago nk’uwabigize umwuga.
Uyu mukinnyi w’imyaka 39, yabigezeho ubwo yatsindaga igitego cya kabiri, mu mukino Portugal yatsinzemo Croatie ibitego 2-1.
Muri rusange ibi bitego birimo 131 yatsindiye Ikipe y’Igihugu, 450 muri Real Madrid, 145 muri Manchester United, 101 byo muri Juventus, 68 amaze gutsinda muri Al-Nassr ndetse n’ibindi bitanu yatsinze muri Sporting CP.
Indi mikino yabaye, Espagne yanganyije na Serbie ubusa ku busa, Danemark itsinda u Busuwisi ibitego 2-0.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!