00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samuel Gueulette w’Amavubi mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa Mata

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 April 2025 saa 03:23
Yasuwe :

Samuel Léopold Marie Gueulette ukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, ahataniye Igihembo cy’Umukinnyi Mwiza wa Mata 2025 mu ikipe ye ya RAAL La Louvière, iheruka kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi.

Ku wa 25 Mata 2025, ni bwo RAAL La Louvière yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bayo bahataniye kuzahabwa igihembo cy’uwitwaye neza mu mikino iheruka.

Samuel Gueulette ukina mu kibuga hagati ni umwe muri abo kuko muri Mata 2025 yayifashije mu mikino ibiri iheruka, bakinnye na Francs Borains na Lommel SK bakazitsinda zombi ibitego 2-1.

Gutsinda iyi mikino yombi byahesheje iyi kipe umwanya wa kabiri muri Shampiyona y’u Bubiligi, binayihesha itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere izakina umwaka utaha.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24 aheruka gutwara iki gihembo muri Mutarama 2025, ubwo yakinaga imikino yose ndetse akanatsindamo igitego.

Muri uku kwezi ahatanye na bagenzi be barimo Daniel Maxence Maisonneuve, Djibril Lamego na Mouhamed Menaour Belkheir.

Samuel Gueulette ni umwe mu bakinnyi bafasha cyane RAAL La Louvière
Samuel Gueulette ukinira RAAL La Louvière ahataniye igihembo cy'umukinnyi mwiza wa Mata 2025
RAAL La Louvière iheruka kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .