Ku wa 25 Mata 2025, ni bwo RAAL La Louvière yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bayo bahataniye kuzahabwa igihembo cy’uwitwaye neza mu mikino iheruka.
Samuel Gueulette ukina mu kibuga hagati ni umwe muri abo kuko muri Mata 2025 yayifashije mu mikino ibiri iheruka, bakinnye na Francs Borains na Lommel SK bakazitsinda zombi ibitego 2-1.
Gutsinda iyi mikino yombi byahesheje iyi kipe umwanya wa kabiri muri Shampiyona y’u Bubiligi, binayihesha itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere izakina umwaka utaha.
Uyu mukinnyi w’imyaka 24 aheruka gutwara iki gihembo muri Mutarama 2025, ubwo yakinaga imikino yose ndetse akanatsindamo igitego.
Muri uku kwezi ahatanye na bagenzi be barimo Daniel Maxence Maisonneuve, Djibril Lamego na Mouhamed Menaour Belkheir.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!