Buri kwezi iyi kipe ishyira hanze abakinnyi bayo bitwaye neza mu mikino yakubayemo, abafana bakagira uruhare mu gutanga amajwi yabo batora binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Mu kwezi kuri kurangira, Gueulette yakinnyemo imikino itatu abanza mu kibuga, yanatsinze igitego ku mukino w’Umunsi wa 12 wari wabahuje na Lommel SK, bakayinyagira 5-1.
Indi mikino uyu mukinnyi w’imyaka 24 yafashije ikipe ye mu kibuga hagati, harimo uwa Zulte Waregem yabatsinze 2-1 na RFC Luttech batsinze 3-1.
Uyu mukinnyi usigaye ari ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, amaze gukina imikino 11 muri uyu mwaka w’imikino.
RAAL La Louvière iri ku mwanya wa kabiri wa shampiyona n’amanota 26 mu mikino 12, irushwa atatu na Waregem iruyoboye.
Abandi bakinnyi bahanganye na we ni Adrien Bongiovanni, Fadel Gobitaka na Mouhamed Belkheir.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!