Samuel Eto’o yakoze impanuka ikomeye y’imodoka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Umunyabigwi w’Umunya-Cameroun Samuel Eto’o ari mu bitaro nyuma y’uko gukomereka umutwe bidakabije ubwo yakoraga impanuka ikomeye y’imodoka muri Cameroun.

Ikinyamakuru France Football cyatangaje ko uyu wahoze ari rutahizamu w’amakipe akomeye arimo FC Barcelone, Chelsea FC na Inter Milan, azakorerwa isuzuma kugira ngo barebe niba nta kibazo gikomeze yagize nyuma y’uko imodoka yari atwaye, yagonzwe n’imodoka nini ya bus.

Bivugwa ko iyi mpanuka yabereye hafi y’agace ka Nkongsamba ubwo Samuel Eto’o yari ari gutaha avuye mu bukwe.

Umunyamakuru Martin Camus yavuze ko yavuganye na Samuel Eto’o washaka kubwira abantu ko ameze neza.

Amafoto yagaragaye, yerekana imodoka ya Samuel Eto’o yangiritse cyane mu gice cyayo cy’imbere.

Amakuru avuga ko nta wahitanywe n’iyi mpanuka nk’uko BBC ibikesha bamwe mu banyamuryango ba Samuel Eto’o.

Eto’o amaze umwaka asezeye gukina umupira w’amaguru, ni nyuma y’uko yahiriwe cyane mu rugendo rwe rwo gukina.

Samuel Eto’o watangiye akinira Kadie Sports Academy y’iwabo muri Cameroun akiri muto, yasinyishijwe na Real Madrid muri iyo myaka, ayikinira imikino itatu gusa ya shampiyona mu ikipe ya mbere.

Nyuma yo gutizwa muri Mallorca mu 2000 akitwara neza, iyi kipe yahise imugura maze ayitsindira ibitego 54 mu mikino 133 bimuhesha kwerekeza muri FC Barcelone mu 2004.

Ntibyamufashe umwanya munini kugira ngo atangire yigaragaze kuko mu mwaka we wa mbere yatsinze ibitego 25 na 26 mu wa kabiri, ahesha Barcelone ibikombe bibiri byikurikiranya, inshuro ya mbere byari bibayeho mu kinyagihumbi gishya.

Ibi, byatumye aba uwa gatatu mu bihembo byo guhatanira Igihembo cy’Umukinnyi mwiza w’Umwaka wa FIFA mu 2005 inyuma ya Ronaldinho bakinanaga na Frank Lampard wakiniraga Chelsea.

Muri rusange, Eto’o yatwaye ibikombe bitatu bya Shampiyona ya Espagne (La Liga), UEFA Champions League ebyiri, Copa del Rey na Super Cup za Espagne ebyiri mbere yo kwerekeza muri Inter Milan yatozwaga na Jose Mourinho mu 2009.

Guhirwa no kwitwara neza byakomereje mu Butaliyani, atwara Shampiyona ya Seria A, ikindi gikombe cya UEFA Champions League, Igikombe cy’Isi cy’amakipe na Coppa Italia inshuro ebyiri.

Nyuma y’aha yahinduranyije amakipe cyane, akina imyaka itatu muri Anzhi Makhachkala yo mu Burusiya mbere yo gukina imyaka ibiri muri Chelsea na Everton, nyuma agaruka gato mu Butaliyani muri Sampdoria,

Mu 2015, yerekeje muri Turquie, akinira Antalyaspor, aho yayitsindiye ibitego 44 mu mikino 76 mbere yo kwerekeza muri Konyaspor yavuyemo ajya muri Qatar SC.

Mu tundi duhigo uyu mugabo yihariye harimo kuba yarasezeye ari we mukinnyi watsindiye Cameroun ibitego byinshi mu mateka yayo, akaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cya Afurika ndetse yabaye Umukinnyi w’Umwaka muri Afurika inshuro enye.

Samuel Eto’o yakoze impanuka y'imodoka ubwo yari muri Cameroun
Imodoka Samuel Eto’o yari atwaye, yangiritse bikomeye igice cyayo cy'imbere
Bivugwa ko Samuel Eto’o yakoze impanuka ubwo yari avuye mu bukwe
Eto’o yabaye umukinnyi ukomeye i Burayi no muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .