Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Vinícius Júnior yashyize hanze icyemezo kigaragaza ko yakorewe ibizami, bikagaragaza ko abakurambere be bakomoka mu gihugu cya Cameruon mu bwoko bw’aba -Tikar.
Byaturutse ku gikorwa gitegurwa na Golden Roots, hagamijwe kureba inkomoko ya nyayo y’abirabura bo muri Brésil dore ko bajyanywe muri iki gihugu mu gihe cy’ubucakara mu myaka ya kera.
Vinícius Júnior nyuma yo gukora ikizamini cy’isanomuzi “ADN”, yatangaje ko atari azi inkomoko ye ndetse n’ababyeyi bamubyara bakaba barishimiye kumenya ko bakomoka muri Cameroun.
Iyi nkuru ya Vini yakiriwe neza muri Cameroun, aho abarimo Samuel Eto’o Fils batangaje ko ari byiza ko uyu mukinnyi akomoka muri Cameroun, dore ko Kylian M’Bappe bakinana muri Real Madrid we bisanzwe bizwi ko ari ho hari imizi y’inkomoko ye.
Ubwoko bw’aba Tikar Vinícius ni bumwe mu moko 294 abarizwa muri Cameroun aho batuye hagati muri iki gihugu. Bivugwa ko biganjemo abahinzi n’aborozi mu gihe amateka yabo avuga ko babayeho kuva mu kinyejana cya 13 gishyira icya 14.
Golden Roots ikomeje gukora ubukangurambaga ku banya-Brazil birabura ngo bamenye ibihugu bakomokamo muri Afurika aho bari no gutegura filime izabigarukaho ikazagaragaramo uyu mukinnyi Vinícius Júnior.
Vinicius Jr 😃🇨🇲🇧🇷 pic.twitter.com/FQz3jFU8b2
— AllezLesLions (@AllezLesLions) November 21, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!