Samuel Eto’o Fils yahuye n’ingabo zirwanya Boko Haram

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Mutarama 2021 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Umunyabigwi w’Umunya-Cameroun, Samuel Eto’o, wakiniye amakipe atandukanye, yahuye n’ingabo zishinzwe kurwanya inyeshyamba z’umutwe wa Boko Haram mu gace k’Amajyaruguru ya Cameroun.

Samuel Eto’o Fils wabaye kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Cameroun, ari kubarizwa mu gihugu cye cy’amavuko kuva ku itangira rya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020).

Nk’uko byatangajwe n’Umuryango ushinzwe ibikorwa bye wa ‘Samuel Eto’o Foundation’, kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama kugeza ku wa 28 Mutarama 2021, ari mu Majyaruguru ya Cameroun ku mpamvu zijyanye no kwita ku burenganzira bwa muntu.

Eto’o Fils azatanga ibikoresho by’ishuri ku bana 1500 bagezweho n’ingaruka z’ibitero bya Boko Haram. Amakipe yo muri ako gace, azahabwa ibikoresho yifashisha mu bikorwa bya siporo.

Boko Haram imaze imyaka myinshi yarayogoje agace k’Amajyaruguru ya Cameroun ndetse uyu mutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba, uhungabanya umudendezo w’abaturage.

Imiryango itari iya leta itangaza ko kuva mu 2014, hari abantu batari munsi ya 3000 bishwe n’uyu mutwe mu gihe ibihumbi byinshi biri mu binyacumi, byavuye mu byabyo.

Uduce twibasiwe cyane n’uyu mutwe turimo Maya Sava, Mayo Tsanaga na Logone-et-Chari.

Samuel Eto’o Fils yahuye n’ingabo zirwanya Boko Haram mu Majyaruguru ya Cameroun
Uretse kuganira n'izi ngabo, Samuel Eto'o azatanga ibikoresho by'ishuri ku bana n'ibikoresho bya siporo ku makipe yo muri ako gace

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .