Samuel Eto’o ayoboye urutonde rw’abakinnyi beza b’ibihe byose muri Afurika

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 Ukuboza 2020 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Samuel Eto’o ni we uyoboye urutonde rw’abakinnnyi bafatwa nk’ab’ibihe byose muri Afurika, yaba mu makipe y’ibihugu byabo ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Akenshi iyo havugwa abikinnyi beza ku ruhando mpuzamahanga, benshi bibanda ku mugabane w’u Burayi na Amerika y’Amajyepfo, ariko Afurika nayo mu bihe bitandukanye yagiye igira abakinnyi beza ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu munsi bamwe mu bakinnyi beza Afurika ifite barimo Sadio Mané, Mohammed Salah bose bakinira Liverpool, Riyard Mahrez ukinira Manchetser City na Pierre-Emerick Aubameyang ukinira Arsenal.

Uretse aba bakinnyi ariko hari n’abandi bakinnyi beza kandi bagenderwaho mu makipe yabo ku mugabane w’u Burayi n’ahandi.

Gusa nubwo aba bakinnyi ari beza muri iki gihe hari abababanjirije mu kibuga bubatse amateka bigoye ko yazasibangana kuri Afurika n’Isi muri Rusange.

Samuel Eto’o

Kugeza ubu nta mukinnyi n’umwe w’umunyafurika uragera ku gahigo ka Samuel Eto’o cyane ko yabashije gutwara ibihembo by’umukinnyi w’umunyafurika mwiza w’umwaka inshuro enye akanafasha igihugu cye cya Cameroun gutwara Igikombe cya Afurika(AFCON) inshuro ebyiri.

Yakiniye kandi amakipe akomeye arimo FC Barcelone yatsindiye ibitego 130, ayifasha gutwara ibikombe birimo Shampiyona ya Espagne na bibiri bya Champions League. Yakiniye kandi Chelsea yo mu Bwongereza na Inter Milan yo mu Butalitani, batwaranye Champions League n’Igikombe cy’Isi cy’amakipe (FIFA Club World Cup).

Samuel Eto’o wasezeye gukina mu 2019, kuri ubu afite imyaka 39.

Samuel Eto’o yabaye umukinnyi mwiza w'umwaka muri Afurika inshuro enye

George Weah

George Weah w’imyaka 54, ubu ni Perezida wa Liberia. Abikesha guhesha iki gihugu akomokamo na Afurika, ishema ku ruhando mpuzamahanga n’ubwo kidakunze kuvamo abakinnyi b’ibihangange.

Yakiniye amakipe arimo Paris Saint-Germain, yatsindiye ibitego 200 anayifasha gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Bufaransa mu 1994. Afite amateka yihariye yo kuba umukinnyi rukumbi w’Umunyafurika watwaye “Ballor d’Or” , igihembo yahawe mu 1995, aho yanahembwe na FIFA nk’umukinnyi mwiza w’umwaka.

Uretse Paris Saint-Germain, Weah yakiniye AC Milan yo mu Butaliyani, ayifasha gutwara igikombe cya Shampiyona ya Serie A ndetse yanahawe ibihembo by’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika inshuro eshatu.

George Weah yatwaye Ballon d'Or mu 1995

Didier Drogba

Drogba ni Umunya-Côte d’Ivoire, wakiniye ikipe ya Chelsea mu Bwongereza. Nta washidikanya ku buhanga bwe cyane ko yabigaragaje ubwo yari agikina. Ari mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’Abongereza (Premier League) yatsinzemo ibitego 300.

Didier Drogba yatwaranye na Chelsea ibikombe bine by’iyi Shampiyona, bitatu bya Carabao Cup, bibiri bya Community Shield na kimwe cya Champions League.

Mu bihembo yahawe harimo icy’uwatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’Abongereza inshuro imwe anashyirwa mu ikipe y’umwaka ya Premier League inshuro ebyiri.

Didier Drogba w’imyaka 42, yasezeye gukina mu 2018 ari mu ikipe ya Phoenix Rising yo muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Didier Drogba ateruye igikombe cya Champions League yatwaranye na Chelsea mu 2012

Roger Milla

Roger Milla ni Umunya-Cameroun, ufatwa nk’umukinnyi mwiza w’ibihe byose, aho yabashije gutwara ibihembo by’umukinnyi w’Umunyafurika mwiza inshuro ebyiri.

Roger yafashije Cameroun gutwara ibikombe bibiri bya Afurika ndetse ni we mukinnyi wagiye mu Gikombe cy’Isi akuze kurusha abandi ubwo yari afite imyaka 42.

Mu buzima bwe, yakinnye mu makipe atandukanye haba muri Cameroun no mu Bufaransa, atsinda ibitego 430 muri ayo makipe yose.

Milla kuri ubu ufite imyaka 68, amaze imyaka 24 asezeye gukina.

Umunya-Cameroun Roger Milla yakinnye Igikombe cy'Isi afite imyaka 42 mu 1994

Yaya Touré

Avuka muri Côte d’ivoire. Nubwo nta byinshi avugwaho nk’uko bikunze kugenda ku bakinnyi benshi bakina mu kibuga hagati, gusa ni umwe mu bakinnyi beza Afurika yagize dore ko yabigaragaje ubwo yerekezaga muri Manchetser City avuye muri FC Barcelone.

Yaya Touré ni umwe mu batanze imbaraga nyinshi ngo Man City itware igikombe cya Shampiyona ndetse mu gihe cyose yakinnye, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika inshuro enye. Yasezeye gukina mu 2019 ari mu ikipe ya Qingdao Huanghai yo mu Bushinwa.

Nubwo abagarukwaho cyane ari aba bakinnyi batanu, hari abakinnyi benshi b’Abanyafurika babaye beza mu bihe bitandukanye nka Jay-Jay Okocha, Nwankwo Kanu, Essam El-Hadary, Seydou Keita, Rabah Madjer n’abandi.

Uyu munsi umuntu yavuga ko basigiye umukoro ukomeye abandi bakinnyi bari kuzamuka wo kuzamura ishema n’igitinyiro bya Afurika ku ruhando mpuzamahanga.

Yaya Touré yafashije Manchester City gutwara Premier League mu 2011

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .