00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Samir wa B&B FM yerekeje kuri Magic FM

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 26 March 2025 saa 12:18
Yasuwe :

Umunyamakuru wa Siporo, Nsanzimana Samir Sylvestre, wari umaze imyaka ine kuri B&B Kigali FM, yerekeje mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), aho azajya yumvikana mu kiganiro gishya Magic Line-up cya Magic FM.

Uyu munyamakuru uri mu bahagaze neza yabwiye IGIHE ko yakabije inzozi.

Ati “Ni ikintu nishimiye kuko, ni indoto za benshi mu bakunda uyu mwuga.”

Uyu musore kandi yakomeje avuga ko abantu bakwiye kujya bakurikira ikiganiro cyabo kuko cyujuje byose umukunzi w’imikino by’umwihariko iy’i Burayi yifuza.

Ati “Buri umwe akwiriye guhitamo Magic Line-Up kuko ni ikiganiro kirimo byose umuntu ukunda siporo y’i Burayi akeneye. Ubusesenguzi bwimbitse kandi bushingiye ku mibare n’ibimenyetso n’amakuru agezweho.”

Muri iki kiganiro Samir azakorana na Rugaju Reagan, Lorenzo Musangamfura, Aimable uzwi nka Mbappé ndetse na Mukiza Aderale wavuye kuri Flash FM.

Iki kiganiro kizajya gitambuka kuri Magic FM kuva saa Moya z’ijoro kugera saa Yine z’ijoro.

Kiyongereye mu bindi iyi radiyo iheruka kuvugurura ari byo Magic Morning gikorwa na Japhet na Anick, Magic on Point ya Paccy Kizito na Iradukunda Yvonne. Hari kandi Magic Drive ikorwa na Cyubahiro Robert McKenna na Nyinawumuntu Ines.

Samir yerekeje kuri RBA
Samir yavuye kuri B&B FM Kigali yari amazeho imyaka ine
Samir ni umwe mu banyamakuru bakomeje kuzamura izina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .