Saïd Abed Makasi yagizwe umutoza wungirije muri Etincelles FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Mukwaya Olivier
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 05:28
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwemeje ko bwamaze kumvikana na Saïd Abed Makasi, nk’umutoza uzungiriza Umwongereza Calum Shaun Selby.

Saïd Abed Makasi nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Espoir FC mu kwezi gushize.

Kuri uyu wa Mbere nibwo yagizwe umutoza wungirije wa Etincelles FC mu gihe cy’imyaka ibiri, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano hifashishijwe ikoranabuhanga.

Visi Perezida wa Etincelles, Ndorimana Emmanuel, yemeje aya makuru avuga ko ari umutoza mukuru wifuje kungirizwa na Saïd Abed Makasi.

Ati “Twamaze kumvikana n’umutoza Saïd Abed Makasi kutubera umutoza wungirije mu gihe cy’imyaka ibiri. Twamuhaye amasezerano kuri e-mail ayashyiraho umukono kandi byose byakozwe ku byifuzo by’umutoza mukuru. Hari benshi ariko ni we yahisemo kuko amenyereye shampiyona yo mu Rwanda, akaba azamufasha kuza mu myanya ya mbere.”

Yakomeje avuga ko iyi kipe ikomeje gushakisha abandi batoza babiri: Utoza abanyezamu n’uwongerera ingufu abakinnyi.

Saïd Abed Makasi wagizwe umutoza wungirije wa Etincelles FC, afite inararibonye mu mupira w’amaguru kuko yakiniye amakipe menshi atandukanye.

Mbere yo gusoza gukina umupira w’amaguru mu 2012, Makasi yakiniye amakipe nka Express FC (Uganda), Renaissance de Kigali (Rwanda), Kampala City Council FC, SC Villa (Uganda), FC Brussels, KV Mechelen, FC Brussels (U Bubiligi), Sakaryaspor (Turikiya), Hapoel Petah Tikva (Israël), Maccabi Herzliya (Israël), Hapoel Be’er Sheva F.C (Israël), Difaa El Jadid, Widad Fez (Maroc), Rayon Sport na Espoir FC (Rwanda).

Uyu mutoza yanakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kuva mu 2003 kugera mu 2009. Ari mu ikipe yakinnye igikombe cya Afurika rukumbi u Rwanda rwitabiriye muri Tunisie mu 2004, aho yanatsinze igitego RDC, igihugu cye cy’amavuko.

Saïd Abed Makasi yagizwe umutoza wungirije muri Etincelles FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .