Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Werurwe 2023, ni bwo aba bakinnyi bose basesekaye i Kigali, bahita basanga bagenzi babo mu mwiherero uri kubera i Nyamata muri La Palisse Hotel.
Kuri uyu munsi kandi hategerejwe rutahizamu wa Singida Big Stars yo muri Tanzania akaba na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Kagere Meddie na Muhire Kevin ukinira Al- Yarmouk yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Kuwait.
Ku wa Mbere, tariki 13 Werurwe 2023, ni bwo abakinnyi 19 bakina imbere mu gihugu batangiye umwiherero w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, mu kwitegura imikino ibiri iyi kipe ifitanye na Bénin mu mikino yo gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika.
Mu bakinnyi 30 Umutoza Carlós Alós Ferrer yitabaje muri iyi mikino, abagera kuri 11 bakina hanze y’u Rwanda mu bihugu bitandukanye. Ku mugoroba wo ku wa Mbere, Niyonzima Ally yabimburiye abandi kwiyunga kuri bagenzi be.
Tariki 17 Werurwe, ni bwo Rafael York azagera mu Rwanda, ahagurukane n’abandi berekeza muri Ethiopie aho u Rwanda ruzabanza gukina umukino wa gicuti n’iki gihugu ku Cyumweru, tariki 19 Werurwe 2023.
Ni mu gihe Kwizera Olivier azaba yasanze abandi i Addis muri Ethiopie umunsi umwe mbere y’umukino.
Abandi bakinnyi nka Rubanguka Steve, Imanishimwe Emmanuel na Mutsinzi Ange bazahurira n’ikipe i Cotonou muri Bénin.
U Rwanda ruzakina umukino wa mbere na Bénin tariki 22 Werurwe 2023 i Cotonou, nyuma y’icyumweru bakine uwo kwishyura uzabera i Huye tariki 27 Werurwe 2023.
Aya makipe yombi ahuriye mu itsinda L, aho u Rwanda ari urwa gatatu n’inota rimwe mu gihe Bénin iri ku mwanya wa nyuma nta nota irabasha kubona. Iri tsinda riyobowe na Sénégal n’amanota atandatu, Mozambique iza ku mwanya wa kabiri n’amanota ane.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!