00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sadio Mane yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 July 2022 saa 10:06
Yasuwe :

Umunya-Sénégal Sadio Mané waguzwe na Bayern de Munich yo mu Budage, yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’Umunyafurika mwiza w’umwaka wa 2021, gitangwa na CAF mu muhango wagaragayemo ibihangange byubatse ibigwi mu bihe bitandukanye mu mupira w’amaguru.

Umuhango wo guhemba abitwaye neza mu byiciro bitandukanye wabereye i Rabat muri Maroc, witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, Patrice Motsepe n’abakinnyi bakanyujijeho nka Emmanuel Adebayor, Jay Jay Okocha n’abandi batandukanye.

Sadio Mané wegukanye iki gihembo ni ku nshuro ya kabiri acyegukanye, akaba yahize bagenzi be bari bahanganye kuri uyu mwanya barimo Mohammed Salah na mugenzi we Edouard Mendy.

Nyuma yo kwegukana iki gihembo, uyu mukinnyi wagaragaje ibyishimo bidasanzwe yashimiye buri umwe wagize uruhare rukomeye mu gutuma agera ku ntsinzi by’umwihariko umutoza Aliou Cisse, abakinnyi bagenzi be, inshuti ze ndetse n’umuryango we.

Ati “Ndumva nta bintu byinshi mfite mu mutima wanjye, iki gikombe gituye urubyiruko rwo mu gihugu cyanjye.”

Mane yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika, aba Umunya-Sénégal wa kabiri ucyegukanye nyuma ya Diouf.

Mane yagiye ahatanira umupira wa zahabu, Ballon d’Or kenshi ariko ntagire amahirwe yo kuyegukana.

Muri uyu mwaka Sadio Mane yabereye inyenyeri Abanya- Sénégal ubwo yabahaga Igikombe cya Afurika bari barategereje imyaka 60, batsinze Misiri ku mukino wa nyuma.

Iki gikombe cyishimiwe bidasanzwe mu gihugu cya Sénégal, byanatumye Perezida w’iki gihugu Macky Sall atanga ikiruhuko mu gihugu hose cyo kwishimira iki gikombe.

Kwegukana iki gikombe byatumye uyu mukinnyi agwiza uduhigo tumwicaza ku ntebe y’umwami wa ruhago muri Afurika dore ko yahise agurwa n’ikipe ya Bayern de Munich yo mu Budage.

Igihugu cyatwaye iki gihembo inshuro nyinshi ni Cameroun imaze kwegukana 11, Côte d’Ivoire ifite umunani, Ghana ifite bitandatu naho Nigeria ifite bitanu.

Kugeza ubu abakinnyi begukanye iki gihembo inshuro nyinshi ni Yaya Touré ukinira Manchester City wagihawe inshuro enye (2011, 2012, 2013 na 2014), Samuel Eto’o (2003, 2004, 2005 na 2010) naho El Hadji Diouf, Nwankwo Kanu na Didier Drogba, Mohammed Salah bagitwaye inshuro ebyiri buri umwe.

Ibindi bihembo byatanzwe

Umutoza w’umwaka ni Aliou Cisse usanzwe atoza ikipe y’igihugu ya Sénégal. Nicyo gihugu kandi cyabaye ikipe y’umwaka nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika cya 2021 itsinze Misiri ku mukino wa nyuma.

Umugore w’Umunya-Afurika w’umwaka yabaye Asisat Oshoala wo muri Nigeria mu gihe Umukinnyi watsinze igitego cy’umwaka yabaye Pape Ousmane Sako wo muri Sénégal.

Umutoza mwiza w’umwaka mu bagore ni Desiree Ellis utoza ikipe ya Afurika y’Epfo y’Abagore, Umukinnyi ukiri muto utanga icyizere yagizwe umunya- Sénégal ukinira Tottenham Hospurs, Pape Matar Sarr.

Umukinnyi mwiza imbere muri Afurika yabaye Mohamed El Shennawy mu gihe umugore witwaye neza muri Afurika ari Evelyne Badu. Ikipe yitwaye neza mu marushanwa y’umwaka Club ari Wydad Cassablanca yo muri Maroc.

Sadio Mane ukomeje guhirwa niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi w'umunyafurika witwaye neza
Rigobert Song na we ari mu bitabiriye iki gikorwa
Pape Matar Sarr yatowe nk'umukinnyi utanga icyizere
Mamelody Sundowns y'abagore niyo yabaye ikipe y'umwaka
Evelyne Badu yakoze amateka yo kuba umukinnyi w'umwaka inshuro eshanu yikurikiranya
Asisat Oshoala ukinira ikipe ya FC Barcelone y'abagore niwe watowe nk'umukinnyi w'umwaka mu bagore, kiba igikombe atwaye ku nshuro ya gatanu yikurikiranya
El Hadji Diouf, Aliou Cissé, Khalilou Fadiga abanyabigwi ba Sénégal
Ubwo umuyobozi wa Federasiyo y'umupira w'Amaguru muri Sénégal yashyikirizwaga igihembo cy'ikipe yitwaye neza
Ubwo Jay Jay Okocha yashyikirizaga Pape Ousmane Sakho igihembo cy'umukinnyi watsinze igitego cyiza
Umuhanzi w'Umunya-Maroc Asmana ari mu basusurukije abitabiriye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .