Sadio Mané yavuze ku rukundo avugwamo n’Umunyarwandakazi Kate Bashabe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Mata 2020 saa 03:11
Yasuwe :
0 0

Kuva muri Gicurasi 2019 nibwo hatangiye kuvugwa ko rutahizamu w’ikipe ya Liverpool, Umunya-Sénégal, Sadio Mané, afitanye umubano wihariye n’Umunyarwandakazi w’umunyamideli Kate Bashabe, ahanini bitangijwe n’itangazamakuru ryo muri Sénégal.

Muri Kamena 2019, Urubuga rwa Internet rwo muri Sénégal, Jotay, rwatangaje ko bamwe mu bakunzi ba Sadio Mané muri icyo gihugu, bacitsemo ibice bibiri, buri ruhande rufite uwo rushyigikiye hagati yo kuba uyu mukinnyi yakundana na Kate Bashabe cyangwa umukobwa w’Umunya-Tunisie, witwa Melissa Reddy, bibaza igihugu gifite abakobwa beza hagati ya Sénégal n’u Rwanda.

Uwitwa Commandos Baye yabwiye uru rubuga ko nubwo Sénégal ari igihugu cye, atewe ishema no kwitwa Umunyarwanda bitewe n’ubwiza bw’Abanyarwandakazi.

Icyasembuye ibiganiro bya benshi muri Sénégal ni uburyo mu Ukwakira 2019, uyu mukinnyi wa Liverpool yasangije abamukurikira indirimbo “Slowly” y’umuhanzi w’Umunyarwanda Meddy, iherekezwa n’amagombo ye agira ati “Ese mwizera mu rukundo?”

Muri uko kwezi, Kate Bashabe yagaragaye mu Mujyi wa Liverpool aho yari mu maduka acuruza imyenda ya Liverpool agiye kugura umwenda yagombaga kurebana umukino wa Liverpool na Norwich, aza no kugaragara yifata amashusho menshi ari mu myanya y’icyubahiro muri Stade y’iyi kipe.

Mu mpera z’umwaka ushize kandi, mu Ukuboza, Kate Bashabe yagiye i Doha ku mukino Liverpool yatwariyemo igikombe cy’Isi cy’amakipe.

Ibi byose byatumye abakunzi ba Sadio Mané bahitamo kwimara amatsiko, bamubaza ku mubano yaba afitanye n’uyu Munyarwandakazi mu kiganiro yagiranye nabo ku rubuga rwa Instagram ku wa Mbere tariki ya 30 Werurwe.

Uyu munya-Sénégal wari kumwe na mwene wabo Mbaye Diagne, yavuze ko nta mubano yigeze agirana na Kate Bashabe, ikintu cyanatumye Diagne akubita agatwenge.

Bashabe Catherine, wamamaye nka Kate Bashabe, ni umwe mu bashabitsi bakiri bato b’abahanga mu guhanga imideli, afite n’iduka ricuruza imyenda mu mujyi wa Kigali.

Mu Ukwakira 2019, Bashabe na we yahakanye iby’urukundo ruvugwa hagati ye na Sadio Mané ndetse avugwa ko ajya mu Bwongereza muri gahunda ze zihariye zidafite aho zihuriye n’uyu mukinnyi ukomoka muri Sénégal.

Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool n’ikipe y’igihugu ya Sénégal, ni we watowe nk’umukinnyi w’umwaka wa 2019 muri Afurika, igihembo yahawe muri Mutarama uyu mwaka mu gihe kandi ari no mu bahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa shampiyona y’u Bwongereza niramuka ishoboye kurangira.

Uyu mukinnyi wavukiye i Casamance mu Majyepfo ya Sénégal mu 1992, iby’urukundo rwe akunda kubigira ibanga mu gihe ikinyamakuru Celebs Couples kivuga ko yigeze gukundana n’umukobwa umwe, umunya-Tunisie Melissa Reddy bari kumwe mu 2018, ariko ubu akaba nta mukunzi afite.

Sadio Mané yatangiriye umupira we nk’uwabigize umwuga muri Metz yo mu Bufaransa mu 2011, mu mwaka wakurikiyeho yerekeza muri Red Bull Salzburg yakiniye kugeza mu 2014, aho yaguzwe na Southampton na yo imugurisha muri Liverpool mu 2016.

Sadio Mané aheruka i Kigali muri Gicurasi 2016 ubwo Sénégal yatsindaga Amavubi ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro.

Kate Bashabe yavugishije abanya-Sénégal benshi, bamwe bifuza kuza kuba mu Rwanda
Kate Bashabe ku kibuga cya Liverpool i Anfield
Sadio Mané yahakanye iby'urukundo ruvugwa hagati ye n'uyu Munyarwandakazi Kate Bashabe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .