00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sadate yemereye Etoile de l’Est kuyishakira umuterankunga, umuturage ayemerera ihene ku mukino itsinze

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yemereye Ikipe ya Etoile de l’Est kuyishakira umuterankunga ushobora kuyifasha mu gihe abandi baturage bayemereye inkunga itandukanye harimo n’uwemeye kujya ababagira ihene buri uko batsinze umukino.

Ibi byatangajwe ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Ukwakira 2021, ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yakiraga iyi kipe mu rwego rwo kuyishimira ko yabonye itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Perezida wa Etoile de l’Est, Muhizi Vedaste, yavuze ko bishimiye kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere nyuma y’imyaka 24 babihatanira ariko ntibikunde.

Etoile de l’Est yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda yatangaje ko izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 160 Frw mu mwaka w’imikino wa 2021/2022.

Muhizi yasabye ubuyobozi n’abaturage kongera imbaraga z’amafaranga bagafasha ikipe yabo kugera kure.

Nyuma y’ubutumwa bwe, hahise hatangira gukusanywa inkunga yo gushyigikira Etoile de l’Est.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, yahise abemerera ibihumbi 300 Frw anabizeza ko mu minsi iri imbere nibategura neza uburyo bwo gushyigikira ikipe nabwo azabaha amafaranga bazishimira, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize Akarere ka Ngoma batanze inkunga ya miliyoni imwe n’igice bavuga ko bazakomeza no kwitanga kugira ngo bashyigikire ikipe yabo.

Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports na we yafashe ijambo yemerera iyi kipe kuzayishakira umuterankunga ushobora kubafasha nibura akabaha impamba nke bakongeranya n’indi y’abaturage ikipe igakomeza gutera imbere.

Yagize ati “Turahari, inama tuzazitanga turabashyigikiye nk’abasportifs ariko by’umwihariko nzavugana n’abayobozi b’ikipe mbarangira umufatanyabikorwa umwe nibura nubwo yabaha akantu gato kagira icyo kabafasha mu minsi iri imbere.’’

Irihose Martin usanzwe ufite hoteli mu Karere ka Ngoma ikomeye ya East Gate yabemereye inkunga ya miliyoni ebyiri no kujya abacumbikira akabagaburira ku buntu mu gihe bafite umwiherero.

Urugaga rw’Abikorera guhera ku Karere rufatanyije n’imirenge rwemereye ubufasha Etoile de l’Est ndetse abarimo bizeza ko bazabutanga mu minsi iri mbere.

Mu bandi bahaye inkunga Etoile de l’Est harimo umuturage wayemereye kujya abagira ikipe ihene buri uko yatsinze umukino.

Yasobanuye ko yatangiye kubibakorera ubwo bari bari mu mikino ya nyuma bashaka itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Uyu muturage yavuze ko impamvu yabemereye kujya abagira abakinnyi ihene buri uko batsinze ari ukugira ngo batange ibyishimo ku baturage b’i Ngoma ngo kuko iyo batsinze uretse no gushimisha abaturage binongerera imbaraga abana bo muri aka karere ku kuba havumbukayo izindi mpano zitandukanye.

Biteganyijwe ko tariki 30 Ukwakira 2021, Ikipe ya Etoile de l’Est izatangira shampiyona yesurana na Police FC mu mukino uzabera kuri Stade y’Akarere ka Ngoma.

Etoile de l’Est ni ikipe yashinzwe mu 1989 yitwa Birenga Sport. Mu 1997 yahindutse Etoile de l’Est nyuma yo kubona ubufasha bwa Col Twahirwa Dodo wari uyoboye ingabo zakoreraga muri aka Karere. Yaje kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka wa 1998 ariko ihita isubira mu Cyiciro cya Kabiri.

Uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yemereye Ikipe ya Etoile de l'Est kuyishakira umuterankunga
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yijeje Etoile de l'Est ubufasha mu kuyishyigikira
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge bahaye Etoile de l'Est miliyoni n'igice
Etoile de l'Est yashimiwe umuhate yakoresheje, ikongera kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere nyuma y’imyaka 24

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .