00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sadate yategeye Rayon Sports! Yashimangiye kuva muri ruhago Kiyovu Sports niyitsinda

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 9 Ugushyingo 2022 saa 10:16
Yasuwe :

Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports yahize ko ikipe ye izatsinda mukeba wayo Kiyovu Sports mu mukino w’ishiraniro uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatanu, tariki 11 Ugushyingo 2022.

Mu kongerera abakinnyi akanyabugabo, Munyakazi yabemereye ko azatanga agahimbazamusyi kuri Rayon Sports niramuka itsinze Kiyovu Sports.

Munyakazi kandi yongeye gushimangira ko Rayon Sports nitsindwa uyu mukino atazongera kugaragara mu bikorwa byose bifitanye isano na ruhago y’u Rwanda.

Aya magambo yayavugiye bwa mbere mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire kuri Radio Fine FM cyo ku wa 20 Ukwakira 2022.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Munyakazi yabishimangiye avuga ko atazisubiraho ku mwanzuro we.

Yagize ati “Yego kandi rwose uriya mukino tugomba gukora ibishoboka byose [Kiyovu Sports] igatsindwa. Nintsindwa uriya munsi ntabwo nzagaruka mu mupira w’amaguru.’’

“Abakinnyi bose mu Rwanda ni bamwe, ikinyuranyo ku makipe ni uburyo wabateguyemo ku mukino bagiye gukina kandi ndahamya ko [Mvukiyehe] Juvénal ibi atabirusha Aba-Rayons.’’

Yakomeje atangaza ko ku giti cye yiyemeje gutanga agahimbazamusyi k’ibihumbi 50 Frw kuri buri mukinnyi kugira ngo Rayon Sports yibutse Kiyovu Sports ko ari yo iyoboye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Yagize ati “Njye nemeye gutanga ibihumbi 50 Frw kuri buri mukinnyi wa Rayon Sports niramuka itsinze umukeba wacu. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo dutsinde Kiyovu Sports tuyibutse ko duhora ku isonga, igomba kubyumva nk’ikipe imaze hafi imyaka 30 idakora ku gikombe, ikumva ko Rayon Sports ari yo Mwami wa ruhago mu Rwanda.’’

Munyakazi yayoboye Rayon Sports hagati ya tariki 14 Nyakanga 2019, yeguzwa ku wa 22 Nzeri 2020 nyuma y’amezi 13.

Umukino uhuza Kiyovu Sports na Rayon Sports ni umwe mu isigaye ivugisha abantu benshi ahanini bitewe no guhangana kuba hagati y’aya makipe yombi.

Mu minsi ishize, ku wa 9 Ukwakira 2022, ubwo Kiyovu Sports yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1, ikanegukana Igikombe cy’Irushanwa rya ‘Made in Rwanda Cup’, Perezida w’iyi Kipe yo ku Mumena yatangaje ko Rayon Sports mu mikino ibahuza itazongera kurusyaho.

Ati “Ikipe ya Kiyovu Sports yaragarutse kandi kugira ngo mukeba azatubonemo amanota bizamugora, imvura yagwa itagwa, bizamugora.’’

“Njye nakuze mbona Rayon Sports ari akana kuri twe, yaje kutwigaranzura, ni yo mpamvu navuze nti oya, kuva nkiri umuyobozi turashaka kuyibutsa bya bihe tuyitsinda imyaka myinshi."

Kuva mu 2019 yatorerwa kuyobora Kiyovu Sports, Mvukiyehe ntaratsindwa na Rayon Sports kuko mu mikino itanu yahuje amakipe yombi, yatsinze ine, inganya umwe.

Kiyovu Sports yabonye izuba mu 1964 mu gihe Rayon Sports yo yashinzwe mu 1965. Ikipe y’Urucaca ni yo ihagaze neza ugereranyije na Rayon Sports kuko mu mikino itanu iheruka kuyahuza muri shampiyona, yatsinzemo itatu, inganya umwe, Gikundiro itsinda umwe.

Muri iyo mikino, Kiyovu Sports yinjije ibitego umunani mu gihe Rayon Sports yanyeganyeje inshundura inshuro enye.

Umukino wa Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 18 na Kiyovu Sports ya kabiri [ifite amanota 17] uzaba saa Kumi n’Ebyiri zo ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ugushyingo 2022.

Munyakazi Sadate yashimangiye ko azava muri ruhago Kiyovu Sports nitsinda Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .