00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sabail FK yo muri Azerbaijan yasinyishije Nshuti Innocent

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 7 January 2025 saa 06:12
Yasuwe :

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Nshuti Innocent, yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Sabail FK ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Azerbaijan.

Mu Ukuboza 2024, ni bwo Nshuti yatandukanye na One Knoxville yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’amezi 10 ayerekejemo.

Akazi ke muri iyi kipe nubwo katari kakigaragara cyane kuko umwanya wo gukina wari muto, yabashije kwitwara neza mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bituma abengukwa n’amakipe yo muri Afurika ndetse no hanze yayo.

Nyuma yo kuva mu Rwanda agatangaza ko hari amakipe atandukanye bagiye kuganira, yavuzwe muri Zira FK ikinamo myugariro w’Amavubi, Mutsinzi Ange.

Gusa byarangiye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Mutarama 2025, uyu mukinnyi yerekanywe muri Sabail FK nk’umwe mu bazayifasha kuva ku mwanya wa nyuma iriho mu mikino 18 imaze gukinwa.

Mu yandi makipe yakiniye harimo Stade Tunisien yo muri Tunisia ndetse na APR FC yakuriyemo.

Nshuti Innocent witwaye neza mu Amavubi yabonye ikipe nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .