00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwatubyaye yongeye kubona ikipe muri Macedonie

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 11 September 2024 saa 06:18
Yasuwe :

Rwatubyaye Abdul uheruka gutandukana na FC Shkupi, yerekeje muri Brera Strumica yo mu Cyiciro cya Mbere muri Macedonie y’Amajyaruguru.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, ni bwo uyu myugariro yatandukanye na FC Shkupi nyuma yo kuyisubiramo muri Gashyantare avuye muri Rayon Sports.

Ku wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2024 ni bwo, Rwatubyaye yatangajwe mu bakinnyi babiri bashya ba Brera Strumica.

Iyi kipe isanzwe ibarizwa mu Cyiciro cya Mbere muri Macedonie y’Amajyaruguru, ubu iri ku mwanya wa 11 mu makipe 12, aho ifite amanota atatu mu mikino ine ya Shampiyona imaze gukina.

Rwatubyaye yageze muri Macedonie y’Amajyaruguru mu 2021, ubwo yerekezaga muri FC Shkupi avuye muri Colorado Switchbacks yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27, yazamukiye mu Isonga FC yavuyemo yerekeza muri APR FC na Rayon Sports zo mu Rwanda. Yanyuze no muri Kansas City, Swope Park Rangers, Colorado Rapids na Colorado Switchbacks zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Rwatubyaye Abdul, yerekeje muri Brera Strumica yo mu Cyiciro cya Mbere muri Macedonie y'Amajyaruguru
Rwatubyaye Abdul, aheruka gutandukana na FC Shkupi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .