00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwatubyaye ntari mu bakinnyi b’Amavubi yerekeje muri Côte d’Ivoire

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 June 2024 saa 09:44
Yasuwe :

Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten, yatangaje abakinnyi 25 yitwaza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 azahuramo na Bénin ndetse na Lesotho ariko ntihagaragaramo Rwatubyaye Abdul.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 8 Werurwe 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bose bagomba gufasha Amavubi.

Rwatubyaye Abdul ukinira KF Shkupi yo muri Macedonia ni umwe mu bakinnyi bahamagawe nyuma y’igihe atagaragaramo, gusa bivugwa ko uyu mukinnyi afite imvune yatumye adakomezanya n’abandi.

Nubwo adahari ariko hari abandi bakinnyi batoranyijwe bagomba kumukorera mu ngata bakaziba icyuho cye ku buryo Amavubi yakomeza kuyobora Itsinda C aherereyemo.

Abakina mu izamu bagiye ni Ntwali Fiacre, Hakizimana Adolphe na Wenseens Maxime.

Ba myugariro harimo Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Maes Dylan.

Mu kibuga hagati hahamagawe Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Mugisha Gilbert, Rafael York na Hakim Sahabu.

Ba rutahizamu bahamagawe ni Muhire Kevin, Gitego Arthur, Guelette Samuel Leopold, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.

Biteganyijwe ko Mugisha Bonheur, Rafael York, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ na Mutsinzi Ange bazahurira i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Imikino u Rwanda ruzakina ni iy’Umunsi wa Gatatu ndetse n’uwa Kane mu Itsinda rya Gatatu ruherereyemo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.

Umukino wa mbere ruzakirirwa na Bénin muri Côte d’Ivoire tariki ya 6 Kamena mu gihe ruzongera kwakirwa na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.

Kugeza ubu Amavubi ayoboye Itsinda C n’amanota ane nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ndetse ikanganya na Zimbabwe.

U Rwanda rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ifite abiri inganya na Zimbabwe na Lesotho mu gihe Bénin ifite inota rimwe.

Sibomana Patrick na Rubanguka Steve bari mu bakinnyi 20 bahagurutse i Kigali
Hakim Sahabo ukina mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi na we yahagurukanye n'abandi
Kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad ni umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bahagaze neza aho ikipe ye yo muri Ukraine yabonye itike ya Europa League
Manzi Thierry ukina muri Libya ni umwe mu nkingi za mwamba mu bwugarizi
Rwatubyaye Abdul ntabwo ari mu bakinnyi bazifashishwa n'Amavubi
Abakinnyi Torsten Frank Spittler yahisemo kwifashisha mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy'Isi cya 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .