Rwatubyaye ukina mu mutima w’ubwugarizi yasinyiye Rayon Sports nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia.
Kuza muri Rayon Sports byari ku mpamvu z’uko amasezerao ye yarangiye ntiyongerwe, mu gihe yari yaravunitse.
Ku wa 9 Kanama 2022, ni bwo Rayon Sports yemeje ko uyu mukinnyi yayigarutsemo nyuma y’imyaka itatu ayisohotsemo. Nyuma y’igihe gito, yahise ahabwa ububasha bwo kuyobora bagenzi be mu kibuga nka kapiteni.
Mbere yo kugira umukino uwo ari wo wose akinira Rayon Sports, yahamagawe n’umutoza Carlos Alós Ferrer mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, amwifashisha mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cyo mu 2023.
Rwatubyaye aheruka mu kibuga akinira Rayon Sports tariki ya 14 Nzeri 2022, ku mukino wa shampiyona batsinzemo Rwamagana City 2-0.
Muri uwo mukino nibwo ku munota wa 81 w’umukino, yapfukamye hasi asaba abaganga kumwitaho, hajyamo Mitima Isaac wakomeje gukina kuri uyu mwanya. Rwatubyaye mu mpera z’umukino yatashye acumbagira.
Uyu wari umukino we wa kabiri wa yari akiniye iyi kipe, nyuma y’uwo batsinzemo Police FC 1-0.
Izo nshuro zonyine zingana n’iminota ikabakaba 180 ni zo uyu mukinnyi yahembewe angana na miliyoni zirenga 25 amaze gutangwaho kugeza ubu.
Uyu mukinnyi mbere yo gusinyira Rayon Sports yari amaze igihe avugwa ko yajya mu yandi makipe nka Kiyovu Sports cyangwa AS Kigali, ariko urukundo akunda Rayon Sports rutuma asinya amasezerano y’imyaka ibiri kuri miliyoni zisaga 20 Frw.
Izi zaherekejwe n’umushahara wa 1.200.000 Frw buri kwezi, uduhimbazamushyi ku mikino batsinze ndetse n’ubuvuzi yahawe n’abaganga b’iyi kipe.
Nta cyizere ko uyu mukinnyi azagaruka mu kibuga vuba, nubwo we adahamanya na byo.
Umutoza we Haringingo Francis aheruka gutangaza ko imvune y’uyu musore idakanganye, bityo azakira vuba agakinishwa.
Ati "Rwatubyaye sinibaza ko ari imvune yamumaza igihe kinini, ariko ni umukinnyi mubona ko uko yakinnye umukino uherutse n’uko yakinnye bitandukanye cyane, ahantu yababaye si hamwe yari yarababaye mbere, ni ikibazo yagize munsi y’ivi gato."
Yongeyeho ko yari yaragize imvune ku gatsinsino, ariko ku mukino wa Rwamagana City yababaye munsi y’ivi, ahantu hatari ku nshuro ya mbere ahagira ububabare.
Haringingo ntiyigeze yongera kumukoresha, anasoza igice cya mbere cya shampiyona atorohewe mu kibuga.
Harakibazwa byinshi ku hazaza ha Rwatubyaye muri iyi kipe iri ku mwanya wa gatanu, ndetse hari n’andi makuru avuga ko ashobora kubagwa ivi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!