Rwatubyaye yabanje mu kibuga ndetse akina iminota yose y’uyu mukino wo ku wa Gatandatu, warangiye FC Shkupi itsinzwe ibitego 2-1.
Uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yakiniraga iyi kipe y’i Burayi nyuma yo kuyisubiramo muri Gashyantare avuye muri Rayon Sports.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, FC Shkupi yagize iti “Uyu munsi twatandukanye n’umukinnyi ngenderwaho mu ikipe yacu. Umusaruro wawe mu ikipe ni ntagereranywa yaba mu kibuga no hanze yacyo. Nubwo tugusezeye, ubwitange bwawe turabugushimira.”
Yakomeje igira iti “Mu minsi iri imbere ubwo uzaba usoje gukina, imiryango yacu izahora ifunguye kuri wowe. Umuhate n’urukundo watuzanyemo tuzahora tubyibuka. Turakwifuriza guhirwa aho ugiye gukomereza urugendo.”
Ni ku nshuro ya kabiri Rwatubyaye yakiniraga FC Shkupi yagezemo bwa mbere mu 2021, akayikinira umwaka umwe.
Rwatubyaye usanzwe uhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yakiniye APR FC, Isonga FC na Rayon Sports mu Rwanda, Kansas City, Swope Park Rangers, Colorado Rapids na Colorado Switchbacks muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!