Rwatubyaye Abdul yasubukuye imyitozo nyuma yo kuva mu kato

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Kanama 2020 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Rwatubyaye Abdul, yamaze gusubukura imyitozo mu ikipe ye ya Colorado Springs Switchbacks nyuma y’uko yari yashyizwe mu kato mu mpera z’ukwezi gushize.

Rwatubyaye ntiyakinnye imikino ibiri iheruka ya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yashyizwe mu kato nyuma y’uko hari mugenzi we bakinana wagaragaweho icyorezo cya Covid-19.

Uyu mukinnyi yamaze gusubukura imyitozo ndetse ashobora kwifashishwa mu mikino itaha nk’uko IGIHE ibikesha umunyamakuru w’ikinyamakuru The Gazette cyo muri Leta ya Colorado.

Ati “Abdul ntabwo yakinnye imikino ibiri iheruka y’ikipe. Ntabwo ikipe yigeze ivuga impamvu ariko byatewe n’uwanduye Covid-19 wabonetse. Nabonye Abdul ku kibuga kuva mu cyumweru gishize, ndatekereza ko ashobora kwifashishwa mu mikino iri itaha.”

Mbere yo gukina El Paso Locomotive mu mpera z’icyumweru gishize, umutoza mukuru wa Switchbacks FC, Alan Koch, yavuze ko hakiri kare ku buryo yamenya igihe ashobora kubonera Will Vint na Rwatubyaye Abdul.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Rwatubyaye yavuze ko yashyizwe mu kato nyuma yo gusanga umwe mu bakinnyi bakinana kandi babana kuri appartement, yaranduye Coronavirus.

Rwatubyaye Abdul yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yagurwaga na Sporting Kansas City ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Major League Soccer) muri Gashyantare 2019 avuye muri Rayon Sports.

Nyuma iyi kipe yamuguranye Benny Feilhaber ukina hagati mu ikipe ya Colorado Rapids, ihita imutiza muri Switchbacks yo mu cyiciro cya kabiri, akinamo kugeza ubu.

Rwatubyaye Abdul yasubukuye imyitozo nyuma yo kuva mu kato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .