Rwatubyaye Abdul ukinira Brera Strumica yo muri Macedonia ari mu bakinnyi bitabajwe ku mukino wabahuje na FK Rabotnički Skopje ndetse amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Ni umukino utaroroheye uyu myugariro kuko ku munota wa 52 yahawe ikarita itukura asohoka mu kibuga.
FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad yanganyije na Vorskla Poltava igitego 1-1, ndetse uyu mukinnyi wo mu kibuga hagati akina iminota yose nk’uko bisanzwe.
Impera z’icyumweru zari nziza kuri myugariro Mutsinzi Ange ukinira FK Zira yo mu cyikiro cya mbere muri Azerbaijan kuko yatsinze Sumqayit FK ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona.
Manzi Thierry ukinira Al Ahli Tripoli yo muri Libya, we na bagenzi be basezerewe mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation, bakuwemo na Simba SC yo muri Tanzania ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.
Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ we yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye ya AEL Limassol yo muri Cyprus gusa asimburwa ku munota wa 62, ndetse n’ikipe ye itsindwa na Pafos FC ibitego 3-1.
Muri izi mpera z’icyumweru Shampiyona yo muri Kenya yarakomeje, aho AFC Leopards ikinamo Gitego Arthur yatsinze Bidco United igitego 1-0. Uyu rutahizamu yakinnye iminota 77 y’umukino.
Nshuti Innocent ari mu bakinnyi One Knoxville babanje ku ntebe y’abasimbura ubwo batsindwaga igitego 1-0 na Union Omaha, yinjiramo ku munota wa 64.
Mugenzi we ukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kwizera Jojea, yabanje mu kibuga ndetse akina iminota yose ubwo Rhode Island akinira yatsindaga FC Tulsa ibitego 2-1, akaba ari nawe watanze umupira uvamo igitego cyinjijwe na Naoh Fuson.
Standard Liège ikinamo Hakim Sahabo yanganyije na Royale Union Saint-Gilloise 0-0. Uyu mukinnyi wo mu kibuga hagati ntarabasha kujya mu kibuga kuko agifite imvune.
RAAL La Louvière yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubligi ikinamo Samuel Guelette, yatsinzwe na K.S.C. Lokeren-Temse ibitego 2-0 ihita ijya ku mwanya kabiri n’amanota 13.
Kaizer chiefs ikinamo umunyezamu Ntwali Fiacre iri gutegura icyumweru cy’injyanamuntu kuko ifitemo imikino ikomeye cyane harimo uwa AmaZulu ku wa Gatatu ndetse n’uwa Mamelodi Sundowns uteganyijwe ku wa Gatandatu.
Biramahire Abedi yafatanyije na Ferroviário de Nampula yo muri Mozambique gutsinda umukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona wabahuje na Ferroviário de Nacala bakayitsinda igitego 1-0.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!