Ku Cyumweru, tariki ya 15 Ukuboza 2024, ni bwo Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura imikino yo mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo kujya muri CHAN izabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Abandi bakigera mu mwiherero, bahise babona ubutumwa bwa Rwasamanzi, asaba uruhushya rw’iminsi umunani agaragaza ko hari ibyo agiye kubanza kwitaho mu muryango we.
Nubwo bimeze bityo ariko, hari amakuru avuga ko uyu mutoza yatunguwe no gusanga ari we mutoza wa kabiri inyuma ya mugenzi we, Jimmy Mulisa, usanzwe ari uwa gatatu mu Amavubi.
Aba bombi ni bo basigaranye ikipe mu gihe Umutoza Mukuru, Torsten Spittler, na we yerekezaga iwabo mu Budage mu biruhuko by’iminsi mikuru.
Si ubwa mbere Rwasamanzi yaba yanze kungiriza Mulisa, kuko byigeze kubaho no mu 2017 ubwo bombi bahuriraga muri APR FC.
Umukino ubanza uzabera i Juba tariki ya 22 Ukuboza, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 28 Ukuboza 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!