Iri rushanwa rizaba rigamije gushaka itike ya CAN U-17 izabera muri Algérie mu 2021, ryagombaga kubera i Kigali mu ntangiriro za Nyakanga, ariko risubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu bakinnyi 39 umutoza Rwasamanzi Yves yahamagaye, byibuze kimwe cya gatatu cya bo bari muri CECAFA y’abatarengeje imyaka 15 yabereye muri Eritrea mu 2019, aho u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatatu.
Ikipe y’Igihugu izaba iri mu itsinda A hamwe na Eritrea na Sudani y’Epfo, izatangira imyitozo ku wa Gatatu kuri Stade Amahoro nyuma y’uko bapimwe COVID-19 kuri uyu wa Kabiri.
Muri iri rushanwa rizabera i Huye n’i Rubavu, itsinda B rigizwe na Uganda, Ethiopia na Kenya mu gihe itsinda C rigizwe na Sudani, Djibouti na Tanzania.
Abakinnyi bahamawe:
Abanyezamu: Byiringiro James, Ruhamyamyiko Yvan, Cyimana Sharon na Niyonsaba Ange Elie.
Ba myugariro: Ishimwe Veryzion, Mbonyamahoro Sérieux, Niyonkuru Fiston, Nshuti Samuel, Ishimwe Moïse, Masabo Samy, Shema Nginza Shemaya, Oleka Salomon, Muhire Christophe na Salim Saleh.
Abakina Hagati: Mwizerwa Eric, Uwizeyimana Célestin, Hoziyana Kennedy, Iradukunda Pacifique, Niyogisubizo Asante Sana, Niyo David, Cyusa Mubaraka Akrab, Rwagasore Sharifu, Rugambwa Fred, Iradukunda Siradji, Muvunyi Danny, Tabaro Rahim, Rwatangabo Kamoso Steven, Irakoze Jean Paul, Ishimwe Rushami Alvin na Itangishaka Hakim.
Ba rutahizamu:, Sibomana Sultan Bobo, Musana Arsène, Mugisha Edrick Kenny, Irahamye Eric, Cyusa Yassin, Niyokwizerwa Benjamin, Nshingiro Honoré, Shami Chris na Akimanizanye Papy Moussa.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!