Rwasamanzi yahamagaye abakinnyi 20 mu Amavubi U-17 azakina imikino ibiri Mpuzamahanga ya gicuti

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Werurwe 2019 saa 04:46
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kabiri, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi ‘Amavubi U-17’, Rwasamanzi Yves, yatangaje abakinnyi 20 yahamagariye kwitegura imikino ibiri ya gicuti azahuriramo na Cameroun ndetse na Tanzania mu byumweru bibiri biri imbere.

Iyi mikino ya gicuti izaba hagati ya tariki ya 28 Werurwe n’iya 4 Mata 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rwasamanzi yavuze ko bahamagaye abakinnyi bo mu makipe y’i Kigali kuko aribo babonetse hafi ndetse mu mikino itaha bazagerageza kureba ko hari abandi baza gufatanya nabo.

U Rwanda ruzakina umukino wa mbere tariki ya 28 Werurwe 2019, ruhura na Cameroun, tariki ya 2 Mata, Tanzania ikine na Cameroun mbere y’ umukino wa nyuma w’iyi mikino ya gicuti uzahuza u Rwanda na Tanzania tariki ya 4 Mata 2019, imikino yose izajya itangira saa 15:30.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda izatangira umwiherero ku wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2019 mu gihe Cameroun yo izagera i Kigali tariki ya 26 z’uku kwezi.

Abakinnyi 20 bahamagawe mu Amavubi U-17

Abanyezamu: Hakizimana Adolphe (Isonga FA), Ishimwe Pierre (Intare), Ruhumuriza Sugira Clovis (Isonga FA).

Ba myugariro: Kazungu Claver (Isonga FA), Kwizera Jean De Dieu (Intare), Mariza Innocent (Intare), Niyonsenga Eric (Intare), Niyomugisha Eny (Isonga FA), Mwebaze Yunusu (Isonga FA), Habumugisha Jean Claude Issa (Intare).

Abakina hagati: Isingizwe Rodrigue (Isonga FA), Nsanzimfura Keddy (Kiyovu Sports), Rutonesha Hesbon (Isonga FA), Niyitanga Emmanuel (Intare), Mico Ndoli Kevin (Isonga FA), Ishimwe Jean Renne (Intare), Kategaya Elia (Intare).

Ba rutahizamu: Nyarugabo Moise (Heroes), Nshuti Aime Cedrick (Intare) na Ishimwe Patrick (Heroes).

Ibisonanuro: Isonga FA= Isonga Football Academy

Umutoza mukuru: Rwasamanzi Yves
Umutoza wungirije: Gatera Moussa
Umutoza w’abazamu: Mugabo Alexis
Umuganga: Tuyishime Jean Claude
Team Manager: Rutayisire M. Jackson
Ushinzwe ibikoresho: Tuyisenge Eric ‘Cantona’

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17, Rwasamanzi Yves, yahamagaye abakinnyi 20 bitegura imikino ibiri mpuzamahanga ya gicuti
Gatera Moussa wungirije umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza