Ikipe ya Polisi y’Igihugu yandikiye uru rwego irusaba ko yasubika umukino izakira Gasogi United kubera umubare w’abakinnyi ifite mu Ikipe y’Igihugu iri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).
Ku ikubitiro, Police FC yatanze mu Amavubi Ngabonziza Pacifique na Mugisha Didier. Itegeko rivuga ko ikipe yemererwa gusubika umukino wa Shampiyona ifite abakinnyi batatu mu Ikipe y’Igihugu.
Mu mukino u Rwanda rwatsinzwe na Sudani y’Epfo ibitego 3-2, Ngabonziza yavuye mu kibuga yavunitse. Ubwo Amavubi yari ageze i Kigali, yongeyemo Iradukunda Simeon bakinana na Nkurunziza Felicien wa Musanze FC.
Aha, niho Police FC ihera ivuga ko yatanze abakinyi batatu mu Ikipe y’Igihugu kuko na Ngabonziza yavuye mu Amavubi yavunitse bityo akaba atakoreshwa.
Amakuru IGIHE yamenye, avuga ko Rwanda Premier League yanze ubusabe bwa Police FC kuko Ngabonziza akibarwa nubwo yavunitse.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ukuboza 2024 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium. Urakomeye cyane kuko amakipe yombi arakurikirana ku rutonde rwa Shampiyona, aho Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 20 inganya na Gasogi United ya Gatandatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!