Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatanu yandikiye Rwanda Premier League, isaba ko umukino wayo na Police wasubikwa kubera ko yapangiwe imikino myinshi y’ibirarane itagishijwe inama, kandi ko yumvikanye na Police FC ko uwo ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha wasubikwa.
Iyi baruwa nyuma yo kugera kuri uru rwego ariko, rwahise ruhitamo gufata umwanzuro wo kwanga icyifuzo cya APR FC aho amakuru IGIHE ifite ari uko iyi kipe yabwiwe ko Rwanda Premier League ari yo igena uko imikino igenda atari amakipe yiyumvikanira.
Amakuru ava muri APR FC avuga ko itanyuzwe n’uyu mwanzuro cyane ko mu ntangiriro za Shampiyona amakipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports na Musanze na Muhazi yagiye yumvikana agahindura imikino yayo.
Ubwo twavuganaga na Niyitanga Désiré ushinzwe ibikorwa bya Rwanda Premier League yaduhamirije ko ubusabe bwa APR FC butemewe gusa yirinda kuvuga byinshi birenze aho.
Gahunda nshya ya Shampiyona igaragaza ko APR FC izakina imikino itandatu mu minsi 18 harimo ine izakina mu minsi 11 yonyine igasozwa n’uwo izahuriramo na mukeba Rayon Sports tariki ya 7 Ukuboza 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!