00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Premier League yashinje FERWAFA kuyihombya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 November 2024 saa 08:17
Yasuwe :

Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru “Rwanda Premier League” rwasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kurufasha kubona ubuzima gatozi byihuse kuko uburyo rukoramo muri iyi minsi butuma ruhomba amafaranga menshi n’abafatanyabikorwa.

Mu nama iheruka guhuza abayobozi ba Rwanda Premier League n’amakipe ku wa 15 Ukwakira 2024, bihaye ko mu minsi 15 bagomba kuba babonye ubuzima gatozi.

Nyuma y’uko iyo minsi irangiye bitagezweho ndetse amakuru IGIHE yamenye akaba avuga ko bituruka ku kudahuza k’uru rwego n’ubuyobozi bwa FERWAFA, Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League yahaye iri Shyirahamwe iminsi itanu guhera ku wa 31 Ukwakira 2025, kuba ryahaye umurongo iki kibazo.

Rwanda Premier League yagaragaje ko hari “ibihombo by’amafaranga ateganijwe mu masezerano yasinye n’abafatanyabikorwa bituruka ku kutagira ‘TIN Number’”.

Iti “Twavuga nk’aho twahombye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 44 mu gihe cy’umwaka ku masezerano dufitanye na Startimes, kandi ari inkunga igenerwa amakipe.”

Yagaragaje kandi ko habayeho “kudindira mu gusinya amasezerano n’abaterankunga bashya nyamara ibiganiro byarageze ku bwumvikane; kutishyurira abakozi ibyo amategeko ateganya no gutakaza bamwe mu bafatanyabikorwa twari twaratangiye gukorana.”

Ibaruwa ikomeza ivuga ko “inama ya Rwanda Premier League Board yateranye tariki ya 31 Ukwakira 2024 yasanze bidindiza imikorere y’urwego rwashyizweho n’abanyamuryango bikadindiza n’inyungu z’abo banyamuryango.”

Yongeyeho ko mu gihe iminsi itanu yatanzwe yashira nta gikozwe, Rwanda Premier League izasaba ko “hatumizwa Inama y’Inteko Rusange idasanzwe, igaha umurongo imikorere y’urwego bishyiriyeho rutananirwa gushyira mu bikorwa inshingano rwahawe n’abanyamuryango.”

Ni ibiki bibera mu gikari?

Rwanda Premier League na FERWAFA ni inzego zikorana, ariko mu buryo busa n’uburimo gucengana.

Kugeza ubu, Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda nta muterankunga ifite nyuma yo gusoza amasezerano n’uruganda rw’ibinyobwa rwari rwarayitiriwe.

Hejuru y’ibyo, amakuru IGIHE ifite ni uko Rwanda Premier League, kuri ubu imikoranire yayo na sosiyete yateraga inkunga ibihembo by’ukwezi by’abitwaye neza isa n’iyahagaze, yabonye banki yari kuba umuterankunga ari ko na byo byaheze mu kirere kubera ko nta buzima gatozi uru rwego rufite.

Hari kandi kudahuza hagati yarwo na FERWAFA kuri sosiyete ishobora kwifashishwa mu kwerekana imikino ya Shampiyona.

Rwanda Premier League yavuganye n’imwe muri sosiyete zijya zerekana imikino mu Rwanda, kugira ngo ari yo ijya yerekana Shampiyona, ariko FERWAFA yo yifuzaga ko isoko ryahabwa abandi.

Havugwa kudahuza hagati y'Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na Rwanda Premier League
Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwahaye FERWAFA iminsi ntarengwa yo kuba yabufashije kubona ubuzima gatozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .