Hashize igihe kitari gito hadafatwa umwanzuro wa nyuma ku cyemezo cyo kongera abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda cyangwa se niba bazaguma ku mubare bariho.
Ibi byaturutse ku cyifuzo cy’umushinga w’amakipe 16 yaganiriye n’urwego rureberera Shampiyona y’Icyiciro cya mbere akemeranya ko bikwiye ko abanyamahanga bongerwa.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Kanama 2024, Rwanda Premier League yanditse ibaruwa igaragaza inama zose zabaye kuri uyu mushinga ariko ntizigiro icyo zitanga kandi zigahombya amakipe.
Yagize iti “Tubandikiye tubibutsa kuduha igisubizo ku ngingo irebana n’umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga ikipe yemerewe gukinisha muri Rwanda Premier League kubera ko mu gihe iri soko ryafunga amakipe adahawe igisubizo byateza igihombo gikomeye kubera ko amakipe yaguze abakinnyi benshi yizeye ko ubusabe bwabo buzahabwa agaciro.”
Amakipe menshi yagaragaje inyota yo kongera abanyamahanga bakava kuri batandatu bariho bakaba bagera kuri barindwi cyangwa umunani bajya mu kibuga ndetse na 12 ku rupapuro rw’abari ku mukino.
Harabura amasaha make isoko ry’abakinnyi rigafunga kuko rizarangira tariko ya 30 Kanama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!