Ni itangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 29 Nzeri 2024 nyuma y’uko abasifuzi bari bahagaritse umukino warimo uhuza aya makipe kubera imvura nyinshi yaguye kuri Kigali Pelé Stadium igatuma umukino usubikwa.
Amategeko ya Rwanda Premier League avuga ko mu gihe umukino wahagaritswe n’ibihe by’umwihariko birimo imvura nyinshi, hakurikizwa ingingo ya 38 y’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA.
Iyi ngingo ivuga ko umukino usubirwamo mbere y’amasaha 24 kandi hagakinwa iminota yari isigaye. Vision na Police FC byari bisigaje iminota 45 y’igice cya kabiri kuko imvura yaguye cyane mu karuhuko k’icya mbere.
Uyu mukino kandi uzakomeza gusifurwa n’abasifuzi bari bawuriho, abakinnyi bari mu kibuga abe aribo bagumamo, nta n’imwe yemerewe kugira undi yongeramo utari uri ku rupapuro rw’umukino.
Police FC iyoboye Shampiyona by’agateganyo kugeza ubu, yanganyaga 0-0 na Vision FC iri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!