Ibi bihembo bizatangirwa muri Kigali Convention Centre, guhera Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.
Ni ibirori byihariye bizahuriza hamwe abakinnyi b’indashyikirwa, abatoza bahize abandi, abafana b’inkoramutima, abayobozi b’amakipe agize Rwanda Premier League n’abahagarariye andi yo mu bindi byiciro bazaba batumiwe, abayobozi bakomeye mu mikino, abafatanyabikorwa n’abandi bashyitsi b’imena.
Rwanda Premier League yatangaje ko ibihembo bizatangwa mu byiciro bitandukanye birimo Umukinnyi w’Umwaka, Umutoza w’Umwaka, Umukinnyi Muto wahize abandi, uwatsinze ibitego byinshi, Umunyezamu w’umwaka, igitego cy’umwaka ndetse n’ikipe y’abakinnyi 11 beza b’Umwaka wa 2024-2025.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yusuf, yavuze ko "Ibi bihembo bya Rwanda Premier League Awards 2025 bigamije guha icyubahiro abagaragaje umurava n’ubwitange mu gutuma Shampiyona yacu iba nziza, iryohera amaso kandi igaragaramo guhangana cyane."
Abatsinze bazatorwa n’akanama k’abantu 10 barimo abanyamakuru ba siporo, abahagarariye Ishyirahamwe ry’Abato mu Rwanda n’iry’Abakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ [FAPA].
Hazabaho kandi n’itora ry’abafana rizakorerwa kuri internet. Itora ry’abafana rizatangira ku wa Gatanu saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Amajwi y’akanama kihariye kashyizweho azaba afite agaciro ka 50%, itora ry’abafana rifite 20% mu gihe iry’abo mu makipe rizaba rifite 30%.
Ku gihembo cy’umukinnyi w’umwaka hazabanza gutangwa abakinnyi 30 ku wa Gatanu, mu gihe ubwo hazaba habura iminsi ibiri ngo hatangwe ibihembo ari bwo hazatangwa abakinnyi batanu ba nyuma bazavamo uwahize abandi.
Umwaka w’imikino wa 2024/25 uzasozwa ku wa 25 Gicurasi 2025, aho kugeza ubu Shampiyona igeze ku munsi wayo wa 28 uzakinwa mu mpera z’iki cyumweru.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya hagiye gutangwa ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona y’u Rwanda.
Mu mwaka w’imikino ushize, umukinnyi wahize abandi yabaye Muhire Kevin ukinira Rayon Sports naho umutoza aba Umufaransa Thierry Froger watozaga APR FC.











Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!