Ni nyuma y’uko iyi kipe ihanahana umupira neza yagera imbere y’izamu bikanga kubera ikibazo cy’ubusatirizi ubuyobozi n’abatoza bavuga ko budatyaye nk’uko babwifuza.
Mu kiganiro itangazamakuru riheruka kugirana n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’uturere twa Rwamagana na Kayonza, Meya wa Rwamagana yabajijwe icyo bari gukora kugira ngo iyi kipe igume muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko kuri ubu basabye ubuyobozi bw’ikipe gushakisha ba rutahizamu babafasha mu gutsinda ibitego bakababagurira.
Ati “Ngira ngo twese nk’abanya-Rwamagana n’abafana bayo, twumva igomba kuguma mu Cyiciro cya Mbere, ni byo twifuza. Turimo turanabiharanira, ngira ngo imikino iba abayobozi b’Akarere tuba turiyo mu rwego rwo kuyishyigikira kugira ngo tunamenye ahari ibibazo tubikemure.”
Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko bagejejweho ikibazo cya rutahizamu ndetse bavuganye n’umutoza wagaragaje ko amukeneye kugira ngo ajye ababonera ibitego.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bafite gahunda ndende, bari kuganira n’Akarere ka Kayonza ngo babe bahuriza hamwe imbaraga bayitere inkunga ku buryo iba ikipe nziza kandi ikomeye.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko hari abakinnyi basatira izamu bazaturuka mu bihugu bya Tanzania, Ghana na Nigeria, bazaza mu igeragezwa mu cyumweru gitaha, abazashimwa n’umutoza ngo bakazahita bahabwa amasezerano.
Kuri ubu Rwamanagana City FC ifite imyanya ine basabwa kongeramo abakinnyi, gusa bamwe mu bayobozi b’iyi kipe babwiye IGIHE ko bakiri kugorwa no guhemba abakinnyi kuko bakibafitiye ibirarane by’amezi abiri.
Muri iyi kipe kandi haravugwamo igenda ry’umukinnyi wo hagati witwa Nicolas Kagaba aho ngo yabwiye ubuyobozi ko nibutamuha amafaranga bwamusigayemo atazigera agaruka kuyikinira.
Biteganyijwe ko Rwamagana City FC izatangira imyitozo ku wa Kane, tariki ya 5 Mutarama, mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya Shampiyona riteganyijwe tariki ya 21 Mutarama.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!