Uyu mutoza yari asanzwe abarizwa muri Rayon Sports y’Abagore yanahesheje Igikombe cya Shampiyona ya 2024/25. Kiba icya kabiri yegukanye muri iyi kipe kuko n’umwaka ushize yagitwaye.
Nyuma yo kwegukana icyo gikombe, mu ntangiriro za Mata 2025, Rwaka yagizwe Umutoza Wungirije wa Rayon Sports y’Abagabo kugira ngo afatanye na Robertinho gushaka Igikombe cya Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro.
Hadaciye kabiri, Robertinho yatandukanye n’iyi kipe, Rwaka ayisagarana nk’umutoza mukuru, ahindura ibintu intsinzi zongera kuboneka.
Kuri ubu, Rayon Sports iri ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, irahuramo na APR FC kuri iki Cyumweru, saa 16:30 muri Stade Amahoro.
Ni mu gihe kandi, Gikundiro ikomeje no kwicara ku mwanya wa mbere muri Shampiyona n’amanota 53 irusha APR FC ya kabiri inota rimwe gusa.
Abajijwe niba yumva kwegukana ibi bikombe byombi bishoboka, Rwaka yavuze ko bishoboka cyane kuko ikipe ye imeze neza.
Avuga ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro yagize ati “Umukino wa nyuma uratsindwa ntukinwa. Icyo tugomba gukora ni ugutegura uburyo bw’imikinire n’amayeri yacu kugira tuzabe beza mu mukino.”
Abajijwe ibanga ryo kuva kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu Bagore ndetse no gusubiza mu murongo iy’abagabo, Rwaka yavuze ko ibanga ari ugufatanya n’abakinnyi.
Ati “Ibanga ni ugufashwa n’abakinnyi, abatoza na komite. Nahageze nganira n’abakinnyi twiha ingamba nshya zo kunezeza abafana bacu.”
Rwaka ntabwo ari mushya Rayon Sports kuko ubwo yaherukaga kujya mu ikipe y’abagabo yari yungirije Haringingo Francis baje no kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2023.
Mu gihe yabasha kwegukana Igikombe cya Shampiyona cyangwa icy’Amahoro mu Bagabo, gisanga icya Shampiyona yegukanye mu bagore, Rwaka yaba abaye umutoza wa mbere ubikoze mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!