Robertinho yari amaze iminsi nta mutoza wungirije afite nyuma y’uko Umunya-Tunisia, Quanane Sellami, yasezeye mu ntangiriro za Werurwe kubera ko Rayon Sports itubahirije ibyo impande zombi zari zumvikanye.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwatangaje ko bugiye gukemura ikibazo mu maguru mashya aho mu batekerezwaga harimo Umunya-Brésil Wagner do Nascimento Silva, ariko ntibyagerwaho.
Nyuma yo kubona ikipe ikomeje kubura umusaruro no gutakaza amanota mu mikino itandukanye, Rayon Sports yahisemo kwitabaza Rwaka watozaga ikipe y’abagore kugira ngo yungirize Robertinho.
Ku wa Mbere, tariki ya 31 Werurwe 2025, ni bwo habaye ibiganiro hagati y’uyu mutoza n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, impande zombi zemeranya ko atangira akazi kuri uyu wa Kabiri, aho yerekanwa ku myitozo yo ku mugoroba.
Rwaka yaherukaga gufasha Rayon Sports WFC kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2024/25 n’Igikombe cy’Intwari, mu gihe kandi yayigejeje muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.
Si ubwa mbere agiye kuba Umutoza Wungirije wa Rayon Sports y’Abagabo kuko yabikoze mu mwaka w’imikino wa 2022/23 ubwo yari yungirije Haringingo Francis bafatanyije kwegukana Igikombe cy’Amahoro.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru, iyoboye Shampiyona n’amanota 46, izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Mata 2025, aho izakirwa na Marine FC mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!