Ku wa Mbere, tariki ya 5 Kanama, ni bwo Ikipe ya Mukura Victory Sports yatangaje ko izakina na Rayon Sports mu mukino wa gicuti uzasoza ibirori byayo “Mukura Day” bigamije gutangiza umwaka w’imikino wa 2024/25.
Iyi kipe yabitangaje nyuma y’uko uwo munsi, ku wa Mbere, yari yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba gutegura umukino wa gicuti, inasaba abasifuzi bawuzayobora nk’uko bisabwa ko imikino yose imenyeshwa uru rwego mbere y’iminsi itanu, na rwo rugatanga abazayiyobora.
Ku mugoroba w’uwo munsi, hari amakuru yatangiye kuvugwa ko bigoye ko uyu mukino wabera umunsi umwe n’uwa Super Coupe uzahuza APR FC yatwaye Shampiyona na Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro nubwo ibibuga bizakoreshwa biri mu Ntara zitandukanye, i Huye no kuri Kigali Pelé Stadium.
Umwe mu bayobozi ba FERWAFA baganiriye na IGIHE ku wa Kabiri mu gitondo, yavuze ko nta tegeko rihari ribuza gutegura undi mukino wa gicuti mu gihe hari ikindi gikorwa nka Super Coupe, ariko yongera ko “biragoye gutegura ibikorwa bibiri bikomeye kuriya ku munsi umwe kandi ni twe tubyemeza, tunabigiramo uruhare kugira ngo bigende neza.”
Mukura VS yari yatangiye imyiteguro kare
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Mukura Victory Sports yatangiye gutegura umunsi wayo muri Nyakanga ndetse yabisabye FERWAFA, itangira gushaka amakipe byazakina.
Mu makipe Mukura VS yegereye harimo Vipers SC yo muri Uganda, ariko birangira itabonetse, mu gukomeza gushakisha iza kumvikana na Rayon Sports.
Mukura Victory Sports yari yarahisemo gukora ibirori byayo ku wa 10 Kanama, ni mu gihe FERWAFA yari yarateganyije ko umukino wa Super Coupe uzaba ku wa 11 Kanama. Icyo gihe byari mu mpera za Nyakanga.
Abo muri Mukura VS baganiriye na IGIHE, bavuze ko ubwo umukino wa FERWAFA wari ku wa 11 Kanama, icyo gihe babimenyeshejwe ariko batigeze bandikirwa bamenyeshwa ko wimuriwe ku wa 10 Kanama kubera gahunda y’Igihugu izaba ku Cyumweru.
Kuri bo, ngo ibyo babifashe nk’ibisanzwe kuko batigeze bagaragarizwa ko harimo ikibazo mu kuba bakomeza gutegura ibirori byabo, batangira imyiteguro ndetse ngo hari ibyo bari bamaze kwishyura bizakenerwa ku wa Gatandatu.
Nubwo amakuru yo kuba umukino utaba ku wa Gatandatu yagiye hanze ku wa Kabiri saa Sita, nyuma y’amasaha abiri, iyi kipe y’i Huye yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku kibuga.
Mukura VS ntiyumva uburyo iyo mikino yombi itabera igihe kimwe nk’uko mu bindi bihugu bigenda, mu gihe itigeze imenyeshwa kare ko bitanduka. Gusa, umwe mu bayobozi bayo yabwiye IGIHE ko bikomeje kunanirana, bazareba undi munsi bakoreraho igikorwa cyabo.
Ku rundi ruhande, amakuru IGIHE yamenye ni uko mu gihe impande zombi zikomeje gutsimbarara, hari gutekerezwa niba hanyuranywa amasaha, ibirori by’i Huye bikaba nimugoroba nubwo amahirwe y’uko bishoboka ari make.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!