Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 11 Ugushyingo 2024, ni bwo Manchester United yashize itangazo hanze rivuga ko itazakomezanya n’uyu mutoza wari ufite ikipe by’agateganyo.
Ruud van Nistelrooy yabaye rutahizamu ukomeye wa Manchester United mu myaka yashize ndetse akaba yaranayitsindiye ibitego 150. Mu mwaka ushize yayigarutsemo nk’umutoza wungirije wa Ten Hag.
Mu gihe yari amaze asigiwe ikipe, yakinnye imikino ine ayikuramo amanota 10 kuko yatsinze itatu, akanganya umwe. Iyo mikino yose yinjije ibitego 11 yinjizwa bitatu gusa.
Abandi batoza bavuye muri Manchester United ni Rene Hake, Jelle ten Rouwelaar na Pieter Morel mu gihe Darren Fletcher azakomeza inshingano zo guhuza ikipe ya mbere na Académie.
Aba bose bazasimburwa na Amorim uzaba ufite abungiriza barimo Carlos Fernandes, Adelio Candido, Emanuel Ferro, Paulo Barreira, Jorge Vital utoza abanyezamu.
Aba batoza bose bageze mu mujyi wa Manchester mu Bwongereza, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ndetse biteguye gutangira akazi ko kwitegura umukino wa mbere uzabahuza na Ipswich ku wa 24 Ugushyingo 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!