Kuri uyu wa Kabiri, tariki 10 Mutarama 2023, ni bwo Bukuru Christophe n’Umurundi Kwizera Eric basinyiye Rutsiro FC, bitezweho gukura iyi kipe yo mu Burengerazuba mu myanya mibi yasorejemo imikino ibanza ya Shampiyona.
Bukuru wasinye amezi atandatu, yakiniye amakipe menshi mu Rwanda arimo Mukura VS, Rayon Sports na APR FC, gusa ubu nta kipe yari afite kuko yaherukaga muri Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino.
Mu 2019, yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ ubwo yakiniraga APR FC.
Ubuyobozi bwa Rutsiro FC bwatangaje ko intego bufite mu mikino yo kwishyura ari ukwitwara neza, iyi kipe ikava mu myanya y’inyuma irimo, cyane ko n’umutoza Okoko Godfrey wayiramukijwe mu Ukuboza 2022 ngo azaba amaze kuyimenyera.
Rutsiro FC yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa 13 n’amanota 13, irusha amanota atandatu Espoir FC ya nyuma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!