Rutanga mu mayira abiri ku kwerekeza muri Yanga SC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Kanama 2020 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Rutanga Eric, ntaramenya niba azakinira Yanga SC mu mwaka utaha w’imikino nubwo yayisinye imyaka ibiri muri Kamena.

Rutanga wari waguzwe na Police FC, yumvikanye na Yanga SC, imwoherereza amasezerano binyuze kuri e-mail.

Uyu mukinnyi avuga ko ataramenya neza igihe azerekeza muri Tanzania kuko nta gahunda ifatika arahabwa na Yanga SC.

Ati “Sindabimenya igihe ndategereje, ntabwo barampa gahunda ndacyategereje nibwo nzamenya igihe nzagendera.”

Bivugwa ko Rutanga yari yemerewe na Yanga SC kumugura ibihumbi 15$, akajya ahabwa umushahara wa 2000$ ku kwezi.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi, yabwiye IGIHE ko ibyo kwerekeza muri Yanga SC kwa Rutanga bishobora gukunda cyangwa ntibikunde.

Ati “Rutanga nubwo yasinyiye Yanga SC ntabwo baramwishyura ndetse nta n’ikintu iramubwira. Araho arategereje, ntabwo wakwemeza ko atazagenda urebye ni 50 kuri 50.”

Kwirukanwa kwa Luc Eymael watozaga Yanga SC bishobora kuba byaratumye Yanga SC igenda biguru ntege mu igurwa rya Rutanga kuko uyu Mubiligi ari we wamushakaga cyane.

Iyi kipe yo muri Tanzania iherutse kurekura abakinnyi babiri bakina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu gihe kuri ubu umwe w’Umunyagihugu ari we wamaze kugurwa.

Mu mwaka ushize w’imikino, Rutanga yakiniraga Rayon Sports yinjiyemo mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 nyuma yo kuva muri APR FC yamureze ikanamukuza.

Tariki ya 28 Gicurasi 2020, yari yasinyiye Police FC ariko imwemerera ko basesa amasezerano akerekeza muri Yanga SC.

Rutanga Eric ashobora kuterekeza muri Yanga SC yari yasinyiye imyaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .