Rutanga, Kimenyi na Mugheni basabwe kuguma muri Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Gicurasi 2020 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bakinnyi bari gusoza amasezerano muri Rayon Spots n’abakiyafite bifuzwa n’andi makipe, basabwe kuyigumamo ndetse bizezwa ko ibibazo bafite bizakemurwa.

Kapiteni wa Rayon Sports n’umunyezamu Kimenyi Yves bamaze iminsi bifuzwa n’amakipe arimo Police FC na Kiyovu Sports mu gihe Mazimpaka André na Mugheni Fabrice basoje amasezerano.

IGIHE yamenye ko ku wa Kabiri aba bakinnyi bagiranye ibiganiro na Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports, abasaba kuguma mu ikipe kuko ibibazo bafite bizakemurwa.

Aganira na IGIHE, Munyakazi yagize ati “Nibyo koko hari abakinnyi bari gusoza amasezerano barimo umukinnyi Kakule Mugheni Fabrice turimo kuganira ndetse na Mazimpaka André twamaze kuganira. Iyo umukinnyi mukoranye imyaka ibiri cyangwa irenga, icyiza ni uko mwicarana mukaganira, mukareba aho mwahurira.”

“Navuga ko abo bari kurangiza amasezerano ikipe izakomeza kubegera kugira ngo turebe ko twakomezanya urugendo n’ubundi twatangiranye.”

Kuri Rutanga Eric, Kimenyi Yves na bagenzi babo bavuga ko hatubahirijwe ibikubiye mu byo bumvikanye n’ikipe kandi bakaba bifuzwa n’andi makipe, Munyakazi Sadate yavuze ko na bo baganirijwe.

Ati “Abakinnyi batararangiza kwishyurwa ayo baguzwe ndetse abenshi batekereza ko bashobora kwerekeza mu zindi kipe, kuri uyu munsi [ku wa Kabiri] naganiriye nabo yaba kapiteni w’ikipe, Rutanga Eric, nganira na Kimenyi Yves kuri telefoni ndetse na Rugwiro Hervé.”

“Icya mbere twabagaragarije ni uko muri Rayon Sports tubakeneye, icya kabiri ni uko tuzirikana ko hari amafaranga yabo tubafitiye, icya gatatu twumvikana ko tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ayo mafaranga ashakwe kugira ngo twubahe amasezerano twagiranye.”

Munyakazi Sadate wemeza ko akiyoboye Rayon Sports nubwo Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango ivuga ko yamuhagaritse, yavuze ko abakunzi b’iyi kipe badakwiye kugira ikibazo ko aba bakinnyi bashobora kubacika kuko ibiganiro byagenze neza.

Kuva tariki ya 22 Gicurasi hasojwe umwaka w’imikino mu Rwanda, Rayon Sports imaze gutakaza abakinnyi babiri; Irambona Eric waguzwe na Kiyovu Sports ndetse na Iradukunda Eric waguzwe na Police FC.

Ni mu gihe ku Cyumweru, Iragire Saidi ukina mu mutima wa ba myugariro, yemereye IGIHE ko yandikiye Ubuyobozi asaba gusesa amasezerano agatandukana n’iyi kipe itaramwishyuye miliyoni 2 Frw zasigaye agurwa n’imishahara kuva muri Gashyantare 2020.

Kimenyi Yves yifuzwa na Kiyovu Sports na Police FC
Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric, na we yifuzwa n'ikipe y'abashinzwe umutekano
Mazimpaka André usoje amasezerano, yasabwe kuguma muri Rayon Sports
Mugheni Kakule Fabrice na we ari mu bakinnyi basoje amasezerano bamaze kwegerwa n'ubuyobozi
Rugwiro Hervé ari mu bakinnyi batahawe ibyo bagombwa byose ubwo bagurwaga mu mpeshyi ya 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .