00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutanga Eric yerekeje muri Gorilla FC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 August 2024 saa 02:49
Yasuwe :

Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso, Rutanga Eric, watandukanye na Police FC yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Gorilla FC mu mwaka utaha w’imikino.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Kanama 2023, ni bwo Gorilla FC ikomeje kwitegura Shampiyona y’u Rwanda, yatangaje undi mukinnyi mushya nyuma y’abo yari imaze igihe ikorana na bo imyitozo.

Rutanga ni umwe mu bakinnyi beza muri Shampiyona y’u Rwanda kuko yanyuze mu makipe akomeye arimo Rayon Sports na APR FC, ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Uyu mukinnyi w’imyaka 31 yasinye amasezerano yo kuzakinira ikipe ya Gorilla FC mu gihe cy’imyaka ibiri.

Muri iyi kipe asanzemo abandi bakinnyi bashya barimo Nishimwe Blaise, Mugunga Yves n’abandi biganjemo abaturutse muri Shampiyona y’i Burundi.

Gorilla FC izatangira umwaka wa 2024/25 yakira Vision FC mu mukino uzaba ku wa 15 Kanama 2024.

Rutanga Eric yerekeje muri Gorilla FC avuye muri Police FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .