Uyu mukinnyi ukomoka muri Cameroon washimwe n’ubuyobozi ndetse n’abafana ba Rayon Sports FC, amaze igihe ategerejwe na benshi kuba yagaruka mu myitozo y’iyi kipe. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nibwo yasesekaye i Kigali.
Mu butumwa yagejeje ku bakunzi bayo, Rayon Sports FC yahaye ikaze uyu mukinnyi igira iti“Murakaza neza nanone mu rugo, Willy Onana.”
Biteganyijwe ko guhera uyu munsi uyu mukinnyi aza guhita atangira imyitozo, agakomezanya n’abandi bakinnyi bamaze kuyitangira, aho iri kubera mu Nzove.
Onana yasinye imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports FC. Yabanye nayo cyane mu mikino yo kwishyura kuko yagize ikibazo cy’imvune cyatumye adaha ikipe ibyo yari kuyiha byose.
Ikipe ya Rayon Sports itegerejweho kongera ubusatirizi bwayo buzafasha Onana gushaka ibitego.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!