00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutahizamu wa Dortmund yasanganywe ikibyimba mu myanya y’ibanga

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 19 July 2022 saa 07:57
Yasuwe :

Umukinnyi mushya w’ikipe ya Borussia Dortmund, Sebastien Haller, yasezerewe mu mwiherero w’iyi kipe uri kubera mu Busuwisi nyuma y’uko itsinda ry’iyi kipe ry’ubuvuzi ryasanze afite ikibyimba mu bugabo bwe.

Uyu rutahizamu w’imyaka 28 ukomoka muri Côte d’Ivoire yarwaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ari mu myitozo. Yabwiye abaganga ko yumva atameze neza, bamusuzumye bamusangana ikibyimba mu myanya y’ibanga.

Borussia Dortmund yavuze ko mu minsi iri imbere ibindi bizamini bizakorwa n’itsinda ry’ubuvuzi bwihariye.

Umuyobozi wa siporo muri Dortmund, Sebastian Kehl yavuze ko aya makuru yaje atunguranye yaba kuri Sebastien Haller n’abandi bose.

Ati “Umuryango wa BVB wose urizera ko Sebastien azakira vuba bishoboka kandi ko dushobora kongera kumuhobera vuba. Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwiza bushoboka.”

Haller aherutse gutangazwa nk’umukinnyi mushya muri Bundesliga avuye muri Ajax yo mu Buholandi aguzwe miliyoni zisaga 30 z’amayero.

Yatsinze ibitego 21 mu mikino 31 yakinnye muri shampiyona ya Eredivisie umwaka ushize, atanga imipira ivamo ibitego inshuro zirindwi bituma Dortmund yizera ko ashobora kuba umusimbura mwiza wa Erling Haaland wari umaze kwerekeza mu ikipe ya Manchester City.

Haller agiye kuvurwa byihariye nyuma y'uko asanganywe ikibyimba mu myanya y'ibanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .